CHINA-USA : Ubushinwa bugiye kumarira ku icumu abatasi ba Amerika

Sangiza iyi nkuru

Leta y’Ubushinwa ngo yaba iri kugenda yica itababariye ba maneko batandukanye b’Ikigo cy’Ubutasi cy’Amerika CIA [ The Central Intelligence Agency ] aba batasi ngo bakaba ari bamwe mu bakomeje kwibasira Ubushinwa mu kuneka kimwe cyose iki gihugu gikora mu nzego nyinshi zacyo.

sin
Intasi za Amerika zimerewe nabi mu Ubushinwa

Reuters ni bya Biro Ntaramakuru by’Abongereza dukesha iyi nkuru ivuga ko uhereye mu hagati ya 2010 na 2012 byonyine Ubushinwa bwishe kandi bukanadanangira abatasi ba CIA batari hasi ya 18 na 20 nkuko New York Times yabitangaje kuri uyu wa gatandatu!
Ikibazo gikomeje kwibazwaho na benshi ariko n’ukumenya niba Ubushinwa bwaba bwarabashije kwinjira mu itumanaho rya CIA bityo bukaba bwashobora kumenya ihererekanyamakuru ry’abatasi bayo bakorera mu Bushinwa cyangwa se hakaba n’abibaza ko wenda Ubushinwa bwaba bukura amakuru ku batasi ba CIA bwaba bwaramaze kwigarurira imitima!
Ubushinwa kandi hagati y’imyaka twavuze haruguru bwashoboye gusenya itsinda ry’abatasi ba CIA bayihaga amakuru y’ubutasi ku bikorwa by’ inzego zitandukanye zabwo nkuko New York Times nayo ikomeza ibitangaza.
New York Times kandi yatangaje ko ubushize inzego z’ubutasi mu Bushinwa ziherutse kurasa maneko wa CIA zimutsinze imbere y’imwe mu nyubako zikomeye zikorerwamo n’ubutegetsi i Beijing ,umurwa mukuru w’Ubushinwa ashinjwa gukorana bya hafi n’Ibiro by’ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Gusa CIA yabajijwe kuri aya makuru akomeje gucicikana y’uko abatasi bayo bibasiwe bikomeye n’inzego zishinzwe kuburizamo ibikorwa by’ubutasi mvamahanga [ Counter-Intelligence Operation ] z’Ubushinwa kugeza n’aho bamwe bicwa barashwe ku manywa y’ihangu iki Kigo cy’ubutasi cy’Amerika kibitera utwatsi.
Iki kibazo gisa n’icyari cyarigeze kubaho mu gihe cy’Intambara y’ubutita ubwo aba maneko bakomeye nka Aldrich Ames na Robert ba Hanssen ba CIA bameneraga amabanga Ibiro by’ubutasi bya Republika Zunze Ubumwe z’Abasovoyeti hari hagati ya 1979 na 2001.
Ubushinwa guhera muri iyo myaka ya 2010 bwahise buhaguruka n’imizi n’imiganda nyuma y’uko bwari bumaze kubona ko hari amakuru y’uko ibintu byari byifashe cyane cyane ku kibazo cya ruswa yavugwaga mu butegetsi bwa Beijing yari yagiye hanze aturutse mu butasi bwa CIA kandi ayo makuru akaba yari yizewe byabonekaga ko Amerika yaba yarayahawe n’umuntu wari ufite igihagararo gikomeye mu butegetsi bw’Ubushinwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubushinwa kandi bwubatse sisitemu ikomeye yo kumviriza abantu baganira haba mu ma hotels cyangwa mu buriro butandukanye mu gihugu ku buryo ikintu cyose gikorerwa ku butaka bwabwo buba bigikurikitanira hafi hamwe no guta muri yombi intasi z’Abanyamerika biba bisa n’ibishoboka igihe icyaricyo cyose.
Ibi ariko ntibyaje gutyo gusa kuko ibi bihugu bya rutura mu rwego rw’ubukungu na gisirikare ku isi bisa n’ibihora bihanganye mu kunekana aho nyuma yuko CIA yari imariye kubona ko iyo ikoresheje abatasi b’abanyamerika bwite Ubushinwa buhita bubatahura ,ubu noneho Amerika yahisemo gukoresha Abashinwa ubwabo hagati yabo bakayiha amakuru n’ubwo Leta yabo iri kugenda ibatahura kandi igahita ibicira aho bafatiwe mu cyuho cyo kwiba no kohereza amakuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall Eugene David /Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *