Indege ya mbere izazana abimukira mu Rwanda ibakuye mu Bwongereza izahagera muri Gashyantare umwaka utaha guverinoma nibona intsinzi mu rubanza irimo mu Rukiko rw’ikirenga.
Abakozi ba Leta basabwe gutegura indege ya mbere izazana abasaba ubuhungiro ku itike imwe yerekeza mu gihugu cya Afurika y’Iburasirazuba ku itariki ya 24 Gashyantare 2024.
Itariki yatangajwe na Daily Mail, ije mu gihe Guverinoma itegereje kumenya niba politiki ya yo yemewe n’amategeko.
Ibiro bya minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu byamaganye icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire mu ntangiriro z’uyu mwaka rwemeje ko iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda itemewe n’amategeko.
Muri uku kwezi, iburanisha ry’iminsi itatu ryabereye mu Rukiko rw’Ikirenga.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Lord Reed, yavuze ko abacamanza batanu bazatanga icyemezo cyabo nyuma.
Urukiko rw’ubujurire n’Urukiko Rukuru zatanze imyanzuro nyuma y’amezi abiri iburanisha rirangiye.
Indege ya mbere yagombaga guhaguruka mu Bwongereza izanye abinjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko yari igiye guhaguruka muri Kamena umwaka ushize mbere yo kwitambikwa n’icyemezo cy’Urukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu.
Muri Kamena, abacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire batesheje agaciro icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru rwasanze u Rwanda rushobora gufatwa nk ‘“igihugu gifite umutekano”.



2 Responses
Indege ya mbere izazana abimukira mu Rwanda izahagera muri Gashyantare 2024
Arikose ubundi barabaza kubamaza iki? Nabavuye mumanegeka nabuze Aho bajya, ngewe ndumva ntanyungu irimo, minister wubutetsi azadusobanurire inyungu bidufitiye?
Indege ya mbere izazana abimukira mu Rwanda izahagera muri Gashyantare 2024
Ariko konumva babahitiriza kuza murwanda bazanye iki? Ese ubundi niyihenyungu dufitemo kuzakwabo?