Umuhanzi Mavado ukomoka muri Jamaica ukora injyana ya dancehall yahawe ubutaka mu gihugu cya Gambia nyuma y’igitaramo cy’imbaturamugabo yakoreye muri iki gihugu mu minsi ishize, bivugwa ko ari icya mbere kibereye muri iki gihugu mu myaka mirongo ishize.
Abantu basaga 50,000 bari bakubise buzuye Stade y’Ubwigenge ya Bakau mu ijoro ryo kuwa Gatandatu ushize baje kwirebera umuririmbyi Mavado.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abateguye iki gitaramo bishimiye umusaruro wavuyemo, bavuga ko Mavado ahawe ikaze igihe cyose muri Gambia. Baragira bati: “ Mavado afite mu rugo muri gambia, turamukunda kandi dukunda akazi arimo gukora kandi gafite icyo kamaze ku muco wacu .”

Umuhanzi Mavado, ubusanzwe amazina ye akaba ari David Brooks, hano muri Gambia yahise anahahabwa ikibanza kinini nk’impano yahawe na kimwe mu bigo bikomeye by’ubwubatsi muri iki gihugu kitwa Global Properties Gambia Ltd.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


