Mu biciwe I Gatagara harimo n’ abana batoya bari bafite ubumuga butandukanye – NCPD

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku itariki ya 19 Gicurasi 2017 , inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD) yateguye umuhango wo Kwibuka; umuhango wabereye mu kigo cyita ku bafite ubumuga cya Gatagara (HVP Gatagara) giherereye mu Murenge wa Mukingo ,Akarere ka Nyanza.

Umuhango wabanjirijwe no gushyira indabo ku mva zo mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gatagara, ahashyinguye imibiri igera ku 7000 y’Abatutsi bazize Jenoside.

Karasira Pierre Claver wasobanuye muri make amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi I Gatagara yavuze ko muri Jenoside, bakusanyirije abantu bose mu kigo cya Gatagara ariko Kiliziya yo bakayifunga. Yavuze ko Abatutsi b’I Gatagara bishwe ku itariki ya 9 Gicurasi 1994 bakajugunywa mu cyobo cyari cyariswe CND. Yasobanuye ko mu biciwe I Gatagara harimo n’ abana batoya bari bafite ubumuga butandukanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba yavuze ko ari ngombwa ko buri wese agira uruhare mu Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no guhora hatangwa ibiganiro bigamije kuyirwanya. Yagize ati “dufite mu nshingano zacu gufasha abafite ubumuga batewe na Jenosideyakorewe Abatutsi. Mu rwego rwo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ni ngombwa guhora twigisha kuko Jenoside ntiyateguwe umunsi umwe ahubwo yateguwe igihe kirekire ariyo mpamvu no Kurwanya ingengabitekerezo yayo bisaba guhozaho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza , UMUTESI Solange wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yagarutse ku bugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranwe avuga ko I Gatagara hafite umwihariko ko kuba abicanyi bataragiriye impuwe n’abari bafite ubumuga bwo bwo kutabona batashoboraga kubabona.

Muri uyu muhango kandi NCPD yatanze sheki y’amafaranga 800,000 Frw yo gufasha abacitse ku icumu babiri bafite ubumuga ndetse na sheki y’amafaranga 200.000Frw yo gufasha urwibutso rwa Gatagara .
 
Src:CNLG
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *