Nkurunziza Saleh wamenyekanye nka Sakade, washinjwe kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe yari afite imyaka 17 y’amavuko yatanze ubuhamya kuri Twahirwa Séraphin uburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 26 Ukwakira 2023, Sakade yasobanuye ko mu mwaka w’1994 wabereyemo jenoside yakorewe Abatutsi, yari afite imyaka 17 y’amavuko, icyo gihe akaba yarabanaga n’ababyeyi be i Karambo mu Gatenga, baturanye na Twahirwa, urugo ku rundi.
Akomeza kwisobanura, Sakade yavuze ko yafunzwe mu 1996 akurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma mu 2002 aza kurekurwa hashingiwe ku mbabazi Perezida yahaye abana bakoze jenoside, ariko nyuma yongera gufungwa, urukiko Gacaca rumukatira igifungo cy’imyaka 15.
Sakade wafunguwe mu 2017 arangije igihano, yabwiye urukiko ko habanje kubaho Interahamwe zari zigizwe n’amashyaka MRND na CDR ariko nyuma y’amakimbirane hagati yazo, hasigara iza Twahirwa wari muri MRND. Ati: “Byaje kurangira rero abandi bacitse intege, hasigara urubyiruko rwa MRND gusa, akaba ari urubyiruko rwa Twahirwa Séraphin.”
Uyu mutangabuhamya yasobanuye ko Interahamwe za Twahirwa zaranzwe n’ibikorwa by’urugomo, bigeze ku munsi wakurikiye uw’indege ya Habyarimana Juvénal yahanuriweho, kwa Twahirwa haza abasirikare bo mu mutwe wa GP, na we asohoka abareba, yambaye imyenda ya gisirikare, afite n’imbunda, kandi ngo baramwubahaga cyane kuko “yari afitanye isano n’umuryango wa Perezida.”
Sakade yavuze ko Interahamwe zari zaroherejwe na Twahirwa witwaga ‘Perezida’ wazo mu myitozo ya gisirikare i Gabiro zahawe imbunda, kandi ko na we ubwe yaje guhabwa imbunda, yitoreza mu rugo. Ngo bari barahawe amabwiriza yo kwica Abatutsi bari barashyizwe ku rutonde barimo uwitwaga Karangwa Paul alias ‘Bandag’. Ati: “Bitangira, abari ku rutonde bagombaga kwicwa ni abari bohereje abana mu nkotanyi.”
Inyangamugayo imaze kumva ubuhamya bwa Sakade, yamubajije uko byagenze ngo agire uruhare muri jenoside kandi yari akiri muto. Ati: “Ko wari ukiri muto koko ni iki cyatumye ujya mu mahano? Hari agahato Séraphin yabashyiragaho?” Yasubije ko yagombaga kubaha Twahirwa, ati: “Icyo nakubwira ni uko Séraphin kukubwira ikintu ni uko bitasabaga kuguhata. Icyo yavugaga cyagombaga gukorwa.”
Urubanza rwakomeje mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Ukwakira, umunyamategeko wunganira Twahirwa, Me Vincent Lurquin, asaba Sakade gusobanura uko yubahirizaga amabwiriza y’umukiriya we. Ati: “Wavuze ko mu Nterahamwe wari mu bantu bakurikizaga amabwiriza yose, badaciye ku ruhande. Wakwemeza uko byari bimeze?”
Sakade yasubije uyu munyamategeko ko Interahamwe z’i Karambo zari ziyobowe na Twahirwa zamwubahaga. Ati: “Yego ni ko bimeze. Ntabwo ari njye njyenyine. Muri rusange, Interahamwe zahoraga hafi ya Twahirwa zaramwubahaga.”
Umushinjacyaha yavuze ko mu gihe Twahirwa yabazwaga kuri Sakade, yavuze ko atazi uyu musore, kandi ngo uyu Sakade mu gihe cya jenoside yari mu bwoko bw’Abatutsi, akaba afatwa nk’umwana wabaye igikoresho cy’Interahamwe.
Me Lurquin wunganira Twahirwa yavuze ko ubuhamya Sakade yatanze budakwiye kwizerwa, ashingiye ku kuba yavuze ko atibuka igihe yagiriye muri gereza ku nshuro ya kabiri. Ati: “Umuntu ubazwa ibintu, akavuga ko atabyibuka, akaba atibuka igihe yagiye muri gereza ku nshuro ya 2, twakwizera dute ko ibyo avuga ari ukuri?”
Uyu munyamategeko yasabye Umushinjacyaha gushaka ukuri ku buhamya bwatanzwe na Sakade, kandi ko natabikora, we nk’uharanira inyungu za Twahirwa azashaka amakuru ku myitwarire ya Sakade mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi.
Inkuru ku manza z’abashinjwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi baburanira mu nkiko zo hanze y’u Rwanda tuzigeraho ku bufatanye bw’umuryango nyarwanda w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, n’umuryango utari uwa Leta w’Ababiligi uharanira ubutabera na demukarasi, RCN Justice and Democracy.


