Kivu y’Amajyaruguru: Guverineri wungirije arabona ibiganiro byahagarika intambara

Sangiza iyi nkuru

Guverineri wungirije w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Komiseri Romy Ekuka Lipopo, arabona imishyikirano na dipolomasi byahagarika intambara iri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, RDC.

Komiseri yagize ati: “Ibiganiro na dipolomasi ni bwo buryo buruta ubundi bwatugeza ku mahoro arambye, cyane bitewe n’ibiri kuba muri RDC muri iki gihugu.”

Radio Okapi yagaragaje ko uyu mupolisi mukuru yavugaga ku cyifuzo cy’abayobozi mu matorero n’amadini atandukanye bateraniye mu mujyi wa Goma kuri uyu wa 28 Ukwakira 2023, baganira ku mutekano muke umaze igihe uzahaza uburasirazuba bwa RDC n’uburyo amahoro yagaruka.

Iyi nama yitabiriwe n’abari bahagarariye Kiliziya Gatolika, Angilikani, Isilamu ndetse harimo n’abanyapolitiki. Yateguwe n’umuryango Saint Egidio.

Ibaye mu gihe imirwano hagati y’ingabo za Leta ya RDC n’abafatanyabikorwa ndetse n’umutwe witwaje intwaro wa M23 imaze iminsi ibera mu bice nka Kibumba na Buhumba biri mu bilometero 20 ugana i Goma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *