Abaturage basanzwe bivuriza mu bitaro Bya Bushenge n’ibigo nderabuzima bya Kibogora na Gisakura mu karere ka Nyamasheke bari bafite indwara zimwe zimeze nk’izananiranye zikeneye ubuvuzi bwihariye, barashimira cyane ingabo z’igihugu zabavuye mu cyumweru cyahariwe ingabo’’Army week’’, bakaba baravuriwe ubuntu kandi bakavurwa ari benshi, bakifuza ko bajya babageraho kenshi bakabagoboka.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na Major Docteur Bukuru John, umwe mu baganga b’inzobere bitaye kuri aba barwayi, akaba asanzwe ari umuganga w’inzobere mu ndwara z’amatwi mu mazuru no mu mihogo , asanzwe akorera mu bitaro bikuru bya gisirikare i Kanombe, ngo mu karere ka Nyamasheke bavuye abagera ku 2800,mu gihe mu karere ka Rusizi bavuye abagera ku 2791.
Avuga ko bavuye cyane cyane indwara z’amenyo, amaso, amatwi, amazuru n’imihogo, hanasuzumwa kandi habagwa abafite ibibazo by’amagufwa hanabagwa ababyeyi bafite ibibyimba byo mu nda.
Agira ati ’’ iyi Army week igamije gushakira imibereho myiza abanyarwanda.Tumaze muri aka karere icyumweru cyose, aho tumaze kuvura abaturage bagera ku 2800 mu gihe mu cyumweru gishize mu karere ka Rusizi na ho twavuye abagera kuri 2791.
Hari abarwayi benshi bari bategereje kuzakomereza mu yandi mavuriro ngo bazabagirweyo kandi muzi ukuntu bihenda,ariko iki gikorwa cyafashije kugira ngo tubasange aho bari tubavure uburwayi bafite butandukanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Twasanze hari abafite ibibazo by’ibibyimba mu ijosi, indwara z’imihaha n’abafite ibibazo by’ubuhumekero tukaba twasaba abaturage bose ko igihe umuntu yumva arwaye agomba kujya yihutira kujya kwa muganga akavurwa hakiri kare, bakagira n’umuco wo kwisuzumisha ngo barebe uko bameze mu mubiri nibasanga barwaye bivuze hakiri kare.’’
Avuga ko abavuwe abenshi bakize abo bigaragara ko indwara zabo zitahita zikira ako kanya, bamwe basabirwa kuzajya bitabwaho aho ku bitaro,abandi bagahabwa taransiferi bakajya kuvurirwa mu bindi bitaro nka CHUB ndetse n’ibitaro bya Kanombe.
Avuga ko yishimiye uburyo abaturage babakiriye bishimiye ko ingabo zabo zabarengeye muri byinshi, zikabacungira umutekano ziza no kubavura indwara zananiranye, bukaba bwari ubwa mbere batanze serivisi nk’iriya yo kuvura indwara zikomatanije, bari basanzwe bavura nk’indwara imwe yihariye.
Mukankusi Aliane yabwiye Bwiza.com, ko yaje kuvuza umwana w’imyaka 6 wafashwe na anjine afite amezi 6 gusa, akagera mu bitaro byinshi byo mu gihugu avuza bikanga yavuze ko yishimiye uburyo umwana we yitaweho n’ibisubizo yahawe n’abaganga.
Agira ati’’ ndanezerewe cyane kuko uyu mwana nari naramujyanye mu bitaro byinshi, byaba iby’ino n’iby’iKigali, kuko anjine zamurenze,nkaba nari nsigaje iy’amasengesho gusa ubundi Imana ikazakora ibyayo”.
Kuba bavurirwa ubuntu na byo byashimishije abaturage cyane, Dr Nkurunziza Védaste, uyobora ibi bitaro bya Bushenge by’agateganyo na we avuga ko iki gikorwa kibafashije cyane kuko hari indwara zimwe batari bafitiye abaganga b’inzobere.
Ati’’dushimiye ingabo zacu zohereje iyi kipe y’abaganga bagera kuri 30 b’inzobere mu ndwara zisanzwe zizahaza abantu, bavuye bariya bantu bose, abenshi batashye bameze neza, abagifite ibibazo bakazakomeza kubakurikirana,abandi natwe tukazabakurikirana, abaturage bakaba bakomeje kutubwira ko bifuza ko bazagaruka vuba.’’
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com-Nyamasheke



