Urutonde rw’ibyamamare 10 byo muri Uganda bivugwaho gukorana n’amashitani, hazamo n’ abapasiteri

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe bimaze kugaragara ko benshi mu byamamare byo ku isi, nta rindi banga bikoresha kugirango byigarurire imitima y’abafana ritari iryo kwishingikiriza imbaraga za shitani, no mu gihugu cya Uganda ngo izo mbaraga nizo zikoreshwa mu bahanzi n’abandi bashoramari by’umwihariko mu rutonde rw’abantu 10 hazamo abapasiteri.
1.Dr Jose Chemeleone: Ni umuhanzi wigaruriye imitima y’abatari bake muri aka karere k’ibiyaga bigali, uyu muhanzi kandi akaba yaragiye ashinjwa gukorana n’amashitani dore ko hari n’abavuga ko ari mu muryango wa Illiminati, Chemeleone yagiye avugwaho gutanga inshuti ze ho ibitambo mu mashitani, ubwo murumunawe AK47 yitabaga Imana, byongeye kuvugwa ko mukuru we yamutanzeho igitambo.
1
Chameleone yagiye ahakana aya makuru ko atakorana n’amashitani, ko yemera Imana rurema, ndetse ko ari umukatolika wemera ibyo Imana ishaka.
2.Desire Luzinda:
desire2
Uretse kuba ashinjwa kwigarurira abafana akoresheje ibanga ry’igitsina cye, ashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye yambaye ubusa mu rwego rwo gukurura abafana, Luzinda ashyirwa ku rutonde rw’abahanzi bakorana n’imyuka mibi by’umwihariko ko atanga ibitambo by’abantu cyangwa ibintu akunda.
3.G-Snake: Nk’uko izina rye ribivuga, bizwi ko G Snake atunze inzoka, akunze kwifotoza iyo nzoka yamwizingiyeho, mu mwaka ushize nibwo abashinzwe ubuzima bw’inyamaswa muri Congo bayimwibye ahita ajyana ikirego kuri polisi asaba ko yasubizwa iyo nzoka ye.
g
Uyu mukobwa nta muntu n’umwe umuzi utamushinja gukorana n’amashitani rimwe na rimwe bamwe bakavuga ko ari muri wa muryango wa illiminati. Aririmba mu njyana ya rap.
4.GNL Zamba:
4
Uyu musore w’imyaka 29 y’amavuko, aririmba mu njyana ya Hip Hop, akaba akunzwe cyane mu gihugu cya Uganda ndetse akaba avugwaho gukorana n’amashitani, ibikorwa bye haba ku rubyiniro cyangwa se mu buzima busanzwe n’amafoto ngo bigaragariza abafana be indi sura idasanzwe ku bantu bemera Imana nyayo, nk’uko bitangazwa n’urubuga Ugfix.
5.Bebe Cool:
coo
Uyu muhanzi yagiye ashinjwa gukorana n’imyuka mibi kuva kera kugera n’ubu, by’umwihariko Bebe Cool akaba yaritangarije ko afite irindi banga akoresha ridasanzwe kugirango abashe gupiganwa na Dr Jose Chameleone bahora bahanganye muri muzika, umwe ategura igitamo n’undi akagitegura, umwe atera inda umugore we n’undi akayitera,…
6.Weasel na Radio:
good
Aba basore uko ari 2 bagize itsinda Goodlife, nabo bashyirwa kuri uru rutonde rw’abakorana n’imyuka mibi kugirango babashe kwigarurira imitima y’abafana, no kwigizaho ubutunzi.
7.Zari Hassan:
zzzzarih
Zari ni umugandekazi w’umushoramari, ni umuherwe buri wese yibazaho kubera imitungo afite itagira aho iva hagaragara, uyu mugore avugwaho gukorana n’amashitani ko nta handi yaba yarakuye imitungo afite kandi ko nta hantu na hamwe hagaragara yaba yarakuye imitungo afite haba muri Uganda, muri Afurika y’Epfo,…
8.Pastor Kayanja:
kk
Kayanja avugwaho gukorana n’amashitani, uyu mushumba kandi ngo abanyamakuru bo muri Uganda bamubajije iki kibazo cy’uko yaba ari mu muryango wa Illiminati abasubiza ababwira ko ari nabwo bwa mbere yumvise iryo jambo “Illiminati”.
9.Pastor Wilson Bugembe:
pst
Ni umushumba mu itorero Light the World Ministries” arakunzwe cyane ndetse afite abayoboke benshi, mu kwezi gushize nibwo polisi yari yinjiye mu kibazo cy’uyu mupasiteri n’abakiristu be bamushinja kurara mu kabari ndetse no kwigisha ibiganisha ku buraya, abakirisitu bavuga ko batangiye kumutahura ko yaba yishushanya mu ntama kandi ari ikirura.
10.Ivan Ssemwanga:
ivan
Uyu musore aza mu baherwe ba mbere b’ibyamamare muri Uganda, mu bigaragara afatwa nk’umushoramari ariko mu by’ukuri ibyo ngo ashoramo imari ntibigaragare nk’ibyamugira umuherwe ku rwego ariho, ngo ni naho bahera bavuga ko afite izindi mbaraga zidasanzwe akorana nazo, ubukire bwe na Zari umugore we ko bwaje umunsi umwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *