Igisirikare cya Israel cyavuze ko gikomeje kuryamira amajanja cyane cyane ku mupaka wabo na Libani mu gihe umuyobozi w’umutwe wa kisilamu wa Hezbollah yagize icyo atangaza bwa mbere ku ntambara yatangiye ku itariki 7 Ukwakira.
Mu ijambo ryarebwe n’ibihumbi mu giterane cyabereye i Beirut, Hassan Nasrallah yashimye ibitero bya Hamas byibasiye Israel ku itariki ya 7 Ukwakira, ariko avuga ko ari “Abanyapalestine 100%” bagabye iki gitero.
Hezbollah, ishyigikiwe na Iran kandi ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba n’u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakunze kugaba ibitero ku majyaruguru ya Israel, ivuye muri Liban.
Israel ariko yaburiye ko hagomba kwitegwa ingaruka “utatekereza” mu gihe Hezbollah yakwinjira mu ntambara ya Israel na Hamas muri Gaza.
Hagati aho umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika yasabye ko abaturage bo muri Gaza barindwa, avuga ko yaganiriye n’abayobozi ba Israel i Tel Aviv.


