Icyo wamenya kuri gahunda ya Leta yiswe Kane gukuba kane

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe mu Rwanda hakomeje kuvugwa ubucye bw’abaganga mu ngeri z’itandukanye by’umwihariko abatera ikinya, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu rwego rwo gucyemura icyo kibazo hari gahunda yiswe Kane gukuba Kane.

Iyi akaba ari gahunda ya Leta igamije kongera abakozi bakora mu nzego z’ubuzima aho mu myaka ine bagomba kwikuba Kane.

Iyi gahunda kandi iranareba cyane abaganga b’inzobere mu gutera ikinya nyuma y’uko bigaragaye ko ubucye bwabo ari imbogamizi ku barwayi bakenera iyo serivisi.

Dr Seneza ni we muganga w’inzobere rukumbi utera ikinya ku Bitaro bya Kibagabaga, bimusaba ko abakenera guterwa ikinya ariwe ubakurikirana kugirango serivisi igende neza .

Impamvu igarukwaho ituma inzobere zazobereye mu gutera ikinya mbarwa, ngo ni uko abasaba kwiga kugitera(ikinya) Ari bacye cyane .

Byagarutsweho n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha ibijyanye no gutera ikinya Assumpta Yamuragiye ubwo yaganiraga na RBA kubyerekeye iki kibazo,aho ashimangira ko bakira umubare muto cyane muri kaminuza.

Mu kongera ireme ry’ubuvuzi rero nibwo Guverinoma yashyizeho gahunda yiswe 4 gukuba 4 igamije gukuba 4 abakozi bo kwa muganga mu myaka 4 iri imbere izakemura iki kibazo, harimo n’abatera ikinya.

Kugeza ubu abaganga b’inzobere batera ikinya ngo bibasaba kwiga imyaka 10, aha harimo imyaka 6 yo kwiga ubuganga n’indi myaka 4 yo kwiga gutera ikinya.

Mu Rwanda abari kuri uru rwego bagera kuri 60 bakora mu mavuriro ya Leta n’ayigenga. Abandi baganga babyize ku rwego rwa kamunuza mu gihe cy’imyaka 4 bo ni 399.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Icyo wamenya kuri gahunda ya Leta yiswe Kane gukuba kane
    Maze mfite mushiki wanjye warangije kaminuza mu gutera ikinya ntarabona akazi none ngo baravuze

  2. Icyo wamenya kuri gahunda ya Leta yiswe Kane gukuba kane
    Aba bantu BARAVANGA VANGA RWOSE. Niyo byaba gutanga IGIKOMBE ntiwagiha umuntu ukora wenyine. Bivuze ko ibyo aba yishe ari byinshi cyane. Niba koko akora wenyine.
    Kuvuga ko bafatanya na NPA gutera ikinya byarababaniye ?? ISURI ISAMBIRA BYINSHI IGASHYITSA BIKE!!

  3. Icyo wamenya kuri gahunda ya Leta yiswe Kane gukuba kane
    Aba bantu BARAVANGA VANGA RWOSE. Niyo byaba gutanga IGIKOMBE ntiwagiha umuntu ukora wenyine. Bivuze ko ibyo aba yishe ari byinshi cyane. Niba koko akora wenyine.
    Kuvuga ko bafatanya na NPA gutera ikinya byarababaniye ?? ISURI ISAMBIRA BYINSHI IGASHYITSA BIKE!!

  4. Icyo wamenya kuri gahunda ya Leta yiswe Kane gukuba kane
    Ariko aba baganga ngo ni inzobere kuki basuzugura,ngo nibo batera ikinya? Mutererahe ikinya ,bamwe ntimutinya no kuvuga ngo twahawe amahugurwa, kaminuza yigihugu ubu yaduhaye Amahugurwa y’imyaka ine turi ku ntebe yishuri? Ese ibyo bavuga bagiye bashyiramo na logic,
    Ex:kibagabaga nkeka ko ishobora gukora na cesarean plus de 200/mois,bafite surgery ibaga buri munsi,ENT ibaga buri munsi.,..byibura abantu bashobora guterwa ikinya hariya abake ni nka 400/mois,none abo bantu baterwa ikinya niyo nzobere ngo imwe?izo nzobere ziba mubitaro bitarenze nka 6cg7 muri iki gihugu.none tugira I itaro bingahe?abiyo bigenda bite?Banyakinya bagenzi bange mureke dusobanurire abanyarwanda bamaze kuvangavangwa .Fred niba ushaka inkuru yanyayo uzaze mu bitaro,ujye muri Ur Nyarugenge uvugane nababikora nababyigisha ,maze uze uhe abanyarwanda inkuru isobanutse.Murakoze

  5. Icyo wamenya kuri gahunda ya Leta yiswe Kane gukuba kane
    Mwakoze gukora kuri iyi nkuru ariko ntabwo nemeranua na gato n’umuganga mwavuze ko ari inzobere mu kinya ku bitaro bya Kibagabaga biriya bitaro turabizi biri mu mujyi kandi biri mu byakira bikanabaga abantu benshi ku bibazo bitandukanye 24/7 haba nubwo ahabagirwa uko ari hatanu hakorera rimwe hari iminsi izwi akora kuko aho mpaherukira sinigeze nanamubona nawe ntiyambonye kuko nakorewe n’abagore hanyuma akohandagaza akavuga ko ariwe rukumbi ukurikirana abatera ikinya wabihuza ute n’uburyo bwaganitiwe kuri RTV ikinya gitangwa nuko umurwayi akurikiranwa aha ahari ugupfobya abo bakorana nubwo batanganya urwego rw’amashuri ariko barahari kandi bize muri kaminuza imwe afite Masters bakagira Bachelors ni nabo bakora icyo kinya abenshi nibo tuzi. Umuntu nanjya kubeshya ajye anashyira mu nyurabwenge ibishoboka ntituri ku ngoma y’ikinyoma ababyeyi 20 barenga ku munsi buri munsi bonyine bahakorerwa yabakurikirana dukuremo amagufwa, amaso, mu nda n’izindi ndwara zihabagirwa. Courage Consolée na bagenzi bawe ntimugacibwe intege n’abafata nk’abadahari turabyanze rwose murahari kandi tuziko bahabasanze mukora nk’abikorera mukomeze umurava mu gukorera igihugu n’abanyarwanda muri ingenzi.

  6. Icyo wamenya kuri gahunda ya Leta yiswe Kane gukuba kane
    Mwaramutse?ese abo bandi 399 bize gutera ikinya mu myaka 4 muri kaminuza bo ntibakora kuki batavugwa?ese bo bitwa iki?mwabashakiye izina?ese iyo myaka 4 ntacyo ivuze mu ireme ry’uburezi?

  7. Icyo wamenya kuri gahunda ya Leta yiswe Kane gukuba kane
    Uyu munyamakuri NDACYAYISENGA Fred wanditse iyi nkuru ni umunyamwuga?inkuru ze ziba zicukumbuye?cyangwa harimo ikibazo runaka cyakwitabwaho?ubuse
    1.Dr Assoumpta niwe ukuriye program yo kwigisha inzobere?
    2.uwo Dr seneza se yego ni inzobere ariko se Koko adahari Ibitaro birafunga ntibikora?
    3.ku munsi habagwa abarwayi bangahe?mu kwezi bangahe? Dr Seneza akora kangahe mu cyumweru cg mu kwezi?
    4.ese mubitaro byo muntara nka Kibagabaga ko babaga buri munsi nta nzobere zihari akazi ntigakorwa nababyigiye bafite license hari ikibazo mwari mwumvayo?
    mbere yo gupublishinga inkuru ujye ubanza ube umunyamwuga kuruta uko wajya mubyamarangamutima cg se ugahubuka mugukora inkuru

  8. Icyo wamenya kuri gahunda ya Leta yiswe Kane gukuba kane
    Ikigaragara hakenewe KO abaganga batera ikinya bongerwa .Gusa icyo gukosora muri iyi nkuru nuko ubu mu Rwanda hatari abaganga 60 batera ikinya ,ahubwo hari abagera kuri 350 batara ikinya hirya ni hino mu gihugu ,gusa usanga birengagizwa ndetse ntibahabwe agaciro ( mu bijyanye n’imyishyurire bigatuma babivamo .bakigira mu bindi .

    Nk’umunyamakuru wakora icukumbura ukabaza neza abatera ikinya mu bitaro by’uturere ukamenya babayeho Bate .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *