Ubushinjacyaha bwavuze ku bya Dosiye ya Gasana Emmanuel bwashyikirijwe

Sangiza iyi nkuru

Taliki 30 Ukwakira 2023, nibwo Dosiye ya Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yashyikirijwe Ubushinzacyaha kugirango nabwo buyishyikiriza urukiko.

Ibi byagarutsweho na Nkusi Faustin usanzwe ari umuvugizi w’Ubushinjacyaha , aho yasobanuye ko Dosiye ya Gasana uru rwego rwayishyikirijwe bityo ikaba yarashyikirijwe urukiko.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko Dosiye ye RIB yayishyikirije urwo rwego abereye umuvugizi kugirango ishyikirizwe urukiko.Ati Ubushinjacyaha bwayishyikirijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), tariki 30 Ukwakira 2023, ikaba igomba gushyikirizwa urukiko uyu munsi tariki 6 Ugushyingo 2023″.

Bwana Nkusi avuga ko Emmanuel Gasana akurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo; gusaba no kwakira indonke hamwe no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Ku wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023, nibwo Emmanuel Gasana yahagaritswe ku mirimo yo kuyobora Intara y’Iburasirazuba nyuma y’aho umunsi ukurikiyeho nabwo hamenyekana amakuru y’uko yatawe muri yombi.

Gasana yabaye umuyobozi w’Intara zirimo iy’Amajyepfo n’Uburasirazuba nyuma guhindurirwa imirimo avuye ku mwanya w’umukuru wa Polisi y’Igihugu mu 2018.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *