U Budage bugiye gusuzuma amasezerano nk’ay’u Bwongereza n’u Rwanda ku bimukira

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cy’u Budage na cyo kigiye gusuzuma amasezerano nk’ayo u Rwanda rwagiranye n’u Bwongereza hagati yabwo n’ikindi gihugu kitari mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, aho abasaba ubuhungiro dosiye zabo zigomba kubanza gukurikiranirwa mbere yo kwinjira mu Budage, igisa nko kwitandukanya na politiki yo gufungurira imiryango abimukira yasizwe na Angela Markel hagashyirwaho amategeko akaze.

Guverinoma ya Olaf Scholz, kubera igitutu cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi b’aba conservateurs, yemeye kandi kugabanya inkunga ku basaba ubuhungiro mu rwego rwo koroshya imitwaro y’inzego z’ibanze no gukumira izamuka ry’imitwe ya politiki y’iburyo.

Chancellor Scholz nyuma y’ibiganiro n’abayobozi ba leta 16 zigize u Budage, byarangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ushize, yagize ati: “Intego yacu twese ni ugusubiza inyuma ubwimukira butemewe n’amategeko”.

Yasobanuye ko ayo masezerano ari “igihe cy’amateka” ariko Scholz avugwaho gushidikanya niba kohereza abasaba ubuhungiro mu bihugu bitari mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi byashoboka ko byemewe n’amategeko.

Arashidikanya kandi ko ibihugu bizemera gahunda nk’iyi nk’amasezerano y’u Bwongereza atavugwaho rumwe n’u Rwanda, amakuru avuga ko adashaka kwigana nk’uko iyi nkuru dukesha The Telegraph ivuga.

Muri gahunda y’u Rwanda, abimukira bazoherezwa ku itike imwe yo kugenda gusa yo gusabira ubuhungiro mu gihugu cya Afurika yo hagati keretse nibashobora kwerekana ko byabashyira mu kaga. Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Bwongereza ruzafata umwanzuro niba byemewe n’amategeko mu Kuboza.

Sisitemu y’ibigo byo mu Bumwe bw’ibihugu by’u Burayi yemerera abasaba ubuhungiro bemerewe kwinjira muri uyu muryango, ariko iyi gahunda iracyamaganwa ku mpamvu z’uburenganzira bwa muntu.

Mbere y’ibiganiro, abayobozi muri leta bo mu ishyaka-riharanira demokarasi rya gikirisitu (CDU), ari ryo shyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Budage ku rwego rw’igihugu, batanze ibyifuzo byinshi birimo gushyiraho ibigo bigomba gusuzuma dosiye z’abimukira muri Afurika.

Bidasanzwe, icyifuzo cya CDU cyari gishyigikiwe na Winfried Kretschmann, guverineri rukumbi w’ishyaka rya Green Party wa Leta y’u Budage.

Scholz kandi yahuye n’abasaba mu ishyaka rye riharanira demokarasi n’imibereho myiza (SPD) gushinga ibigo byita ku basaba ubuhungiro hanze y’imipaka y’ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi.

Mu kwezi gushize, itsinda ry’abagize iri shyaka rya chancellor Scholz ryamusabye gushinga ibigo byita ku bimukira muri Afurika ku mpamvu z’ubutabazi, bavuga ko bizabuza abimukira gukora ingendo ziteye akaga bambuka Inyanja ya Mediterane.

CDU yahise inenga ibyavuye mu biganiro, Carsten Linnemann, umunyamabanga w’ishyaka, avuga ko kwiyemeza “gusuzuma” igitekerezo cy’ibigo by’abimukira hanze y’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi “byoroshye cyane”.

Aya makuru aje nyuma y’uko u Butaliyani bwasinyanye amasezerano atunguranye na Albania muri iki cyumweru, aho abimukira bagera ku 36.000 bajyanywe mu gihugu cyo muri Balkan mu gihe dosiye zabo zirimo gusuzumwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *