Imirambo y’abasirikare b’u Burundi barenga 15, biravugwa ko kuri uyu wa Mbere ushize yagejejwe mu buruhukiro bwa gisirikare buri mu Kigo cya DCA Passive bakunda kwita ‘Rwantanamo’ mu nkengero z’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bujumbura, mu gihe bivugwa ko bagenzi ba bo bagomba kujya kubafasha basa nk’abarimo gukwepa kubera kudashaka kujya muri iyi ntambara.
Ayo makuru aremezwa n’umwe mu basirikare bavuganye n’urubuga UBMNews dukesha iyi nkuru, aho yavuze ko abasirikare bari mu butumwa bwa TAFOC ya munani bari barimo kwitegura kujya gufasha abandi bari muri Kivu y’Amajyaruguru ngo bamaze iminsi bataboneka ku kazi bamwe bakeka ko byaba ari ugutinya kujya muri iyo ntambara ihuza M23 n’igisirikare cya RDC (FARDC).
Ngo nyuma y’imirwano ikaze yabaye ku Cyumweru hagati ya M23 hamwe n”ingabo za FARDC zifatanyije n’iz’Abarundi, imirambo y’abasirikare b’Abarundi yacyuwe kuri uyu wa Mbere ushize.
Iyi mirambo yakiriwe mu buruhukiro bwa gisirikare buri mu nkambi ya DCA Passive yegereye ikibuga cy’indege cya Bujumbura, ahahoze ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Burundi ari na zo zahasize ibyuma bikonjesha igisirikare cyifashisha mu kubika neza imirambo y’abasirikare baba baguye ku rugamba.
Umwe mu basirikare utashatse ko amazina ye atangazwa ukorera muri iki kigo cya DCA, yagize ati ” Kuwa Mbere nibwo twabonye hazanwa imirambo ya bagenzi bacu yaba iri hagati ya 15 na 20 ije ivanwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aho barimo kurwana na M23. Iyo mirambo yose yahise ishyirwa muri kontineri zikora nka morgue. Twabwiwe kandi ko haba hari indi mirambo yaba itaratorwa mu mashyamba ya Maisi yabereyemo imirwano ku Cyumweru. Ndetse twamenye ko hari abasirikare bacu bagera kuri 37 bafashwe mpiri na M23 nk’ubu ntituzi ko abayobozi bo hejuru mu gisirikare bazababohoza cyangwa bakabihorererayo,”
Kubera kandi ko amakuru aturuka ahabera imirwano avuga ko ibintu bitoroshye, ngo hari abandi basirikare barenga 100 bo muri batatyo ya munani ya TAFOC bari barimo gutegurirwa kujya muri Kivu y’Amajyaruguru ariko batakigaragara kw’iperu rya gisirikare.
Uyu musirikare yakomeje agira ati “Kubera amakuru dukomeza gukura ku rugamba hariya muri Kivu y’Amajyaruguru adahumuriza, batayo ya munani yendaga kujya gufasha abandi bagenzi bacu yaba isa n’irimo gukwepa kujyanwayo kuko batakigera ku iperu. Bamwe bavuga ko barwaye, abandi bakavuga ko ababo bitabye Imana bagiye gushyingura no gukora icyunamo..”


