Moise Katumbi aremeza ko natorwa azagarura umutekano mu mezi 6

Sangiza iyi nkuru

N’imitwe yitwaje intwaro irenga 260 y’abanyagihugu ndetse n’abanyamahanga iri kandi ikorera mu ntara eshanu mu myaka irenga makumyabiri, akarere k’iburasirazuba bwa repubulika ya Demokarasi ya Congo gafite ibibazo by’umutekano muke ugenda wiyongera biri kugira ingaruka ku bantu barenga miliyoni 6 bavanywe mu byabo.

Mu guhangana n’iki kibazo, Moà¯se Katumbi, umukandida ku mwanya wa perezida mu matora yo mu Kuboza 2023, yongeye gushimangira isezerano rye ryo kugarura ubutegetsi bwa Leta, mu mezi atandatu nyuma yo gutorerwa kuba umuyobozi wa Congo.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru cy’i Lubumbashi, Perezida w’ishyaka rya politiki Ensemble pour la République wanenzwe inshuro nyinshi na Guverinoma ya Congo kuba ataravuze u Rwanda mu izina ko ari rwo rwateye igihugu binyuze mu mutwe wa M23, yakomeje avuga ko aho kwamagana, yagarura ibintu kuri gahunda kugirango intambara irangire burundu.

Moà¯se Katumbi yagize ati “… Perezida wa Repubulika ntabwo ngiye kwamagana umuntu, ariko ngiye kugarura umutekano, amezi 6. Hano nta ntambara izaba, tuzubaha igisirikare. Ntabwo nzaba perezida wikundwakaza ku baturage, vuba aha nzaba Perezida uzashakira ibisubizo Abanyekongo, nzaha icyubahiro igihugu cyanjye. ”

Ku itariki ya 16 Ukuboza 2022, Moà¯se Katumbi yanenze cyane politiki y’umutekano ya Félix Tshisekedi. Yagaragaje cyane “imikorere idahwitse ya état de siège ”, ingamba zidasanzwe z’umutekano zashyizweho na Félix Tshisekedi, mu ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru kuva muri Gicurasi 2021. Kuri we, état de siège ni “ibyago” ku Banyekongo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *