Abana b’Abanyarwanda basaga 1,000 bajyanywe kurererwa I Burayi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 kuri ubu bari gushakisha amakuru ku nkomoko yabo.
Aba bana, biganjemo abaturuka mu miryango ikennye hirya no hino mu Rwanda, bajyanywe mu Burayi hagati y’1993 n’1994, bajyanwa kurererwa mu miryango yo mu Bufaransa, u Bubiligi, u Butaliyani ndetse na bacye bajyanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bamwe muri aba bana bari impfubyi mu gihe abandi boherejwe n’imiryango yabo yizeye ko bazagira ubuzima bwiza.
Umwe muri aba Banyarwanda yitwa David Malkovich warerewe mu muryango w’Abafaransa. Avuga ko gushakisha inkomoko ye byamubereye ingorabahizi ahanini bitewe na bagenzi be baba bamubaza impamvu ashaka kumenya inkomoko ye kandi abayeho ubuzima bwiza aho ari.
Avuga ko nk’abantu barererwa mu yindi miryango bahora bibaza abo bari bo, bakibaza aho baturutse, akaba ari yo mpamvu bitabaje ambasade y’u Rwanda kandi yiyemeje kubafasha.
Yagize ati: “ Ikibazo duhuriyeho ni ukumenya imizi yacu, imiryango yacu, niba dufite intoki nk’iza mama, niba dufite amaso nk’aya data ,”
Mu 2008 nibwo itsinda ry’ababyeyi bo mu Karere ka Nyagatare, ho mu Ntara y’Iburasirazuba basabye Guverinoma y’u Rwanda kugarura abana babo ariko ntacyakozwe nk’uko urubuga rwa Rwandaeye dukesha iyi nkuru rukomeza ruvuga.
Nyuma y’imyaka myinshi ishize, itsinda ry’aba bana b’Abanyarwanda barerewe mu miryango yo mu Bufaransa ryatangiye kugirana ibiganiro n’abandi bana barererwa mu bindi bihugu bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Mu 2013, batatu muri aba bana batangije umuryango bise Adoptés du Rwanda (ugenekereje bisobanura; Abarererwa mu yindi miryango b’Abanyarwanda), bagamije guhuza bagenzi babo bari hirya no hino mu Burayi. Bivugwa kandi ko abana benshi baba mu Bufaransa.
Malkovich avuga ko iki gikorwa batangije kizatanga umusaruro nubwo hari ibibazo byinshi baba bibaza mu bwenge bwabo batabonera ibisubizo.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko benshi muri aba bana bajyanywe mu Burayi bari bacumbikiwe mu kigo cy’impfubyi kitiriwe Mutagatifu Agatha cyari giherereye I Masaka mu nkengero za Kigali, kikaba cyari cyarashinzwe na Agatha kanziga , umugore wa Perezida Habyarimana Yuvenali wahoze ayobora u Rwanda.
Nk’uko byagaragajwe mu 2008 na raporo ya Komisiyo Mucyo, yari yahawe inshingano zo kwegeranya ibimenyetso bigaragaza uruhare rw’u bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, havuzwe ko iki kigo cy’impfubyi cya St. Agathe cyari cyarashinzwe ku mpamvu za politiki y’icyo gihe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


