Kayonza:Batandatu bagwiriwe n’ikirombe barapfa

Sangiza iyi nkuru

Mu karere ka Kayonza haravugwa amakuru y’ikirombe cyaridutse kigahitana abantu bagera kuri batandatu.

Ibi byabereye mu murenge wa Rwinkwavu hasanzwe hazwi nk’ahantu hari ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro.

Aya makuru yaraye amenyekanye kuri uyu wa Gatanu aravuga ko mu Mudugudu wa Rwinkwavu mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu ariho byaraye bibereye.

Ubuyobozi buvuga ko byabaye kuri uyu wa Gatanu ahagana Saa 17:00, nyuma y’uko abakozi bahakoraga barangije akazi bitegura gutaha.

Amakuru avuga ko ubwo bari bamaze kwitegura batashye batandatu muribo bahise bagwirwa n’ikirombe bagahita bahasiga ubuzima.

Muri abo batandatu , batatu nibo ngo kugeza ubu babonetse abandi batatu bakaba nabo bagishakishwa ngo bashyingurwe.Intandaro y’iriduka ry’iki kirombe ngo bishoboka ko ari imvura imaze iminsi igwa mu bice bitandukanye by’igihugu.

Iyi mvura iremereye igwa ,ikaba yari yaranategujwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe Meteo Rwanda, aho yatangaje ko mu minsi icumi ya mbere y’Ugushyingo hazagwa imvura yikubye kabiri iyaguye mu kwezi gushize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *