Perezida Macron yasabye Israel kurekeraho kwica abana n’abagore muri Gaza

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangarije BBC ko Israel igomba guhagarika kwica abana n’abagore muri Gaza.

Mu kiganiro cyihariye cyabereye mu ngoro ya à‰lysée, yavuze ko nta mpamvu n’imwe Israel yari ifite yo gutera ibisasu, avuga ko guhagarika imirwano bizagirira akamaro Israel.

Ati: “Mu gihe twemera uburenganzira bwa Israel bwo kwikingira,” turabasaba guhagarika gutera ibyo bisasu “muri Gaza.

Yashimangiye kandi ko u Bufaransa “bwamagana byimazeyo” ibikorwa by’iterabwoba bya Hamas.
U Bufaransa, nka Israel, Amerika, u Bwongereza, n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba, bifata Hamas nk’umutwe w’iterabwoba.

Ubwo yabazwaga niba ashaka ko abandi bayobozi barimo abo muri Amerika n’u Bwongereza, bifatanya na we mu gusaba ko imirwano yahagarara, Perezida Macron yasubije ati: “Ndizera ko bazabikora.”

Israel ivuga ko ibitero byayo byibasira ibikorwa bya gisirikare hakurikijwe amategeko mpuzamahanga kandi igafata ingamba zo kugabanya abasivili babigenderamo, nko kubanza gutanga umuburo mbere yo gutera no guhamagarira abantu kwimuka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *