Igihugu cya Sudani y’Epfo cyateye intambwe igaragara mu kongera ingufu mu bikorwa byayo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ikemura ibibazo byayo bisanzwe, kandi ikemura ikibazo cy’ibirarane by’umusanzu cyabangamiraga uruhare rwayo mu bikorwa by’uyu muryango.
Ibi byabaye nyuma y’ubusabe bwa Perezida Salva Kiir mu nama ya 21 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu 2021, aho yasabye Ubunyamabanga bwa EAC gufatanya n’abayobozi ba Sudani y’Epfo kuvugurura imyenda iki gihugu gifitiye EAC.
Icyo gihe yavuze ko Sudani y’Amajyepfo kwishyura igice cya mbere cy’amadorari miliyoni 1.5 byerekanaga ko yiyemeje gukemura iki kibazo nk’uko tubikesha Sudan Post.
Kwishyura miliyoni 7 z’amadolari y’ibirarane, byemejwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki ya 8 Ugushyingo 2023, na Minisiteri ishinzwe ibibazo bya Afurika y’Iburasirazuba ya Sudani y’Epfo, bigaragaza intambwe nziza iganisha ku kuzuza inshingano z’umusanzu igihugu gifite mu muryango w’akarere.
Iyi ntambwe ishobora kuba inzira yo kongera imikoranire n’ubufatanye muri EAC, gushimangira ubufatanye bw’akarere no kuzamura ubukungu muri Afurika y’Iburasirazuba.
Sudani y’Epfo yishyuye ibirarane yari ibereyemo umuryango wa EAC mu gihe yitegura gusimbura u Burundi ku buyobozi bw’umuryango mu gihe cy’umwaka.


