Paris: Abashyigikiraga Abayahudi bisubiyeho ababarwanyaga bajya kubashyigikira

Sangiza iyi nkuru

Ikintu kitigeze kibaho kirimo kuba muri iyi weekend i Paris, cyazanywe n’intambara hagati ya Israel na Hamas ndetse no kwisuka kwayo mu Burayi, aho uruhande rwahoze rushyigikira Abayahudi rwanze kuyitabira ahubwo bitunguranye urwabarwanyaga rukemera kujya kubashyigikira.

Ku nshuro ya mbere, imyigaragambyo ikomeye yitabiriwe n’abahagarariye amashyaka ya politiki akomeye arimo ayashyigikiye ko abantu baba ba nyamwigendaho (Far Right), ariko ntabwo yitabiriwe n’uruhande rusa nk’ururwanya capitalism (Far left).

Kuri iki Cyumweru nyuma ya saa sita, abantu ibihumbi n’ibihumbi biteganijwe ko bumvira umuhamagaro w’Abadepite bagize imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko kugira ngo bagaragaze ko bashyigikiye indangagaciro z’Abafaransa za “Repubulika” no kwamagana ivangura rikorerwa Abayahudi mu gihe hagaragaye izamuka rikabije ry’ibikorwa byo kurwanya Abayahudi kuva ku itariki ya 7 Ukwakira.

Mu ba mbere batangaje ko bitabira iyi myigaragambyo barimo umunyapolitikikazi Marine Le Pen, wabaye umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu inshuro eshatu ahagarariye ishyaka Front National, ndetse araba ari kumwe na perezida w’ishyaka, Jordan Bardella.

Ku rundi ruhande ariko, Jean-Luc MĂ©lenchon, umuyobozi w’ishyaka La France Insoumise (LFI) ribarizwa muri ‘far left’, ishyaka rye ntiryitabira iyi myigaragambyo nk’uko yabitangaje ku rubuga rwa twitter, kubera ko urwo rugendo ngo ari “uguhura kw’abashyigikiye bidasubirwaho ubwicanyi bukorerwa Abanyagaza.

Biragoye gupfobya ubusobanuro bw’izi mpinduka

Mu myaka ibarirwa muri za mirongo politiki y’u Bufaransa yashyizeho uruzitiro rwo kwitandukanya n’uru ruhande rwa ‘Far right’, ibitekerezo byabo, byibuze ku Bayahudi, byafatwaga nko ‘”kurwanya Repubulika”. Ishyaka Front National rya kera riyobowe na se wa Marine Jean-Marie Le Pen ryabonwaga nk’iryarenze ihaniro kandi rikwiye kwamaganwa kubera ubuhezanguni.

Abo ku ruhande rwa “far left’, bafatwa nk’Abakomunisiti, bagendera ku matwara ya Trotsky hamwe n’imitwe mishya ya politiki nka LFI ya MĂ©lenchon, bagabweho igitero kubera ibitekerezo byabo, ariko ntibigeze bakumirwa. Bari bagize umuryango mugari wa politiki, mu buryo bigaragara ko uruhande rwa Le Pen rutabarizwagamo.

Mu myaka mike ishize, kugirango uruhande rwa ‘far left’ ntirwitabire urugendo rwo kurwanya ivangura rikorerwa Abayahudi (antisemitism) ntibyari gutekerezwa. Kugirango ishyaka ribarizwa mu ruhande rwa ‘far right’ ahubwo abe ari rwo rurwitabira nibyo byari gufatwa nk’ibitumvikana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *