Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 11 Ugushyingo 2023, abadepite icumi muri cumi n’umunani bagize Inteko y’Intara ya Nord-Ubangi batoye icyifuzo cyo kwirukana umwuzukuru wa Mobutu, Guverineri Malo Ndimba Mobutu na guverinoma ye ku buyobozi. Ni icyifuzo cyatanzwe n’umudepite witwa Bembide Ndanu Polele Maxe.
Umwanditsi w’iki cyifuzo, akaba n’umujyanama mu nteko y’intara, yatanze impamvu 17 arwanya ubuyobozi bw’ntara. Aranenga Guverineri Mobutu ku micungire mibi no kunyereza umutungo wa Leta ugenewe intara.
“Amadolari y’Abanyamerika 1,270 yagenewe kujyana jeep ebyiri kuri ba guverineri, titulaire n’umwungirije yaranyerejwe kandi izo modoka ntizigeze zigezwa aho zerekezaga; 108.000.000 FC, amafaranga yakoreshejwe y’ishoramari rigenewe intara yo gusana ibikorwa remezo byo mu muhanda, yanyerejwe na Malo Mobutu, avuga ko ayo mafaranga yayahaye ibiro bishinzwe imihanda, ibyo bikaba bihakanwa n’umuyobozi w’ibi biro; 40.000.000 FC yavanwe mu bubiko rusange bw’intara kubera ubutumwa bwo mu Misiri mu nama ya COP 27 mu gihe amafaranga y’ubwo butumwa yishyuwe na guverinoma nkuru, (…) “, ibi ni ibikubiye mu cyifuzo cyatanzwe na Depite Bembide.
Ubwo yasohokaga mu nteko rusange irangiye, perezida w’Inteko y’Intara, Simon Gbalimo Mbedua, yerekanye ko urwego ayoboye rwubahirije amategeko mu kwirukana guverineri nk’uko iyi nkuru dukesha Actualite.cd ikomeza ivuga.
Perezida w’inteko y’Intara, Simon Gbalimo Mbedua yagize ati: “Twicaye dukurikije amategeko kugira ngo tugere ku majwi kuri iki cyifuzo kandi nyobozi y’intara isabwa gukemura ibibazo by’abayobozi batowe, bashyize umukono ku cyifuzo”.
Twabibutsa ko ku wa Gatanu, abadepite bo mu ntara bateranye kandi banga ingengo y’imari ya 2024. Intara ya Nord-Ubangi rero ntabwo yemeje ingengo y’imari ya 2024. Ibintu byose byabaye kandi ubuyobozi bwegujwe budahari aho bwo buvuga ko ibyakozwe bidasanzwe.


