Perezida wa Israel aremeza ko basanze igitabo ‘Mein Kampf’ cya Hitler ku murwanyi wa Hamas

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Israel, Isaac Herzog, yatangaje ko umurwanyi wa Hamas yasanganwe igitabo cyanditswe na Hitler, ahakana ko Israel yibasiye ibitaro binini bya Gaza byitwa Al-Shifa amakuru yerekana ko ibi bicumbikiye Abanyapalestine ibihumbi babihungiyeho byabuze amashanyarazi.

Aganira n’umunyamakuru wa BBC, Gaira Kuenssberg, Perezida wa Israel yavuze kandi ko kopi y’igitabo Mein Kampf cya Adolf Hitler yabonetse ku murambo w’umurwanyi wa Hamas mu majyaruguru ya Gaza.

Herzog yavuze ko kopi yahinduwe mu cyarabu yabonetse “mu minsi mike ishize” mu cyumba cy’abana “cyahinduwe ibirindiro by’ibikorwa bya gisirikare bya Hamas”.

Igitabo cy’uwahoze ari umuyobozi w’Abanazi cyuzuye ingengabitekerezo yo kurwanya Abayahudi cyacapwe bwa mbere mu 1925.

Kubona kopi yacyo mu majyaruguru ya Gaza, Perezida Herzog yavuze ko byerekanye ko bamwe muri Hamas “bize inshuro nyinshi ingengabitekerezo ya Adolf Hitler yo kwanga Abayahudi”.

Mbere, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko ryatakaje itumanaho n’abafatanyabikorwa baryo ku bitaro bya Al-Shifa, aho abakozi n’abarwayi baheze mu gihe imirwano ikomeje hanze.

Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Ghebreyesus, yaje kuvuga ko kuvugana byongeye gushoboka ariko aburira ko ibintu bimeze nabi imbere mu bitaro. Yakomeje asaba ko imirwano yahagarara avuga ko ibitaro bimaze iminsi itatu bidafite amashanyarazi n’amazi.

Abaganga na minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas muri Gaza bavuze ko kubura lisansi bivuze ko abarwayi badashobora kubagwa kandi ibyuma bikurikirana abana bavutse imburagihe bidashobora gukora. Ariko Perezida Herzog yabivuguruje.

Perezida Herzog ati: “Ibi turabihakana , hari Hamas ihazunguruka cyane … ariko muri Shifa hari amashanyarazi, ibintu byose birakora.”

Israel yavuze ko Hamas ifite ibirindiro munsi y’inyubako y’ibitaro ariko Hamas yabiteye utwatsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *