Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yirukanye ku mirimo Suella Braverman wari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu kubera imyitwarire mibi.
Braverman yirukanwe nyuma yo kunenga uburyo Polisi y’u Bwongereza yitwaye mu kibazo cy’imyigaragambyo y’abashyigikiye Palestine yabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Mu nyandiko yanyujijwe mu kinyamakuru The Times, uyu munyapolitiki yashinje polisi gushyigikira imyigaragambyo y’abashyigikiye Palestine, ibyo abo mu ishyaka ry’abakozi bavuze ko byenyegeje imvururu muri iyo myigaragambyo.
Muri iyo nyandiko yananenze abatagira aho baba avuga ko ari yo mahitamo yabo, ibyateye uburakari Minisitiri w’Intebe Sunak.
The Guardian yatangaje ko James Cleverly wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ari we wahise asimbura Braverman.



One Response
Minisitiri Suella Braverman yirukanwe
ariko mwagiye mugira imvugo iboneye itangazamakuru ntabwo yirukanwe yasimbujwe kuki muyobya abasomyi mwisubireho bitaribyo namwe tuzabafata nka ba bandi