Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denis Kadima, yatangaje ko hari amahirwe make ko abatuye za Teritwari za Rutshuru na Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bazitabira amatora ateganyijwe muri kiriya gihugu.
Kadima yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ugushyingo, ubwo Komisiyo ayoboye yahuriraga mu biganiro n’abakandida baziyamamariza kuyobora RDC.
Ni ibiganiro byanitabitiwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi uri mu minsi ya nyuma ya manda ye, bikaba byari bigamije kurebera hamwe uko amatora yazaba mu mucyo no mu bwisanzure.
Ku itariki ya 20 Ukuboza ni bwo abanye-Congo bazitabira amatora rusange, arimo n’ay’Umukuru w’Igihugu.
Perezida wa CENI yatangaje ko hari amahirwe make y’uko abatuye muri Teritwari za Kwamouth, Masisi na Rutshuru bazatora, kubera umutekano n’intambara imaze igihe izirangwamo.
Yagize ati: “Amatora azabaho ku wa 20 Ukuboza. Twamaze guhabwa amafaranga. Tumaze kwakira miliyoni 700, harabura abarirwa muri miliyoni 300…Muri Masisi, Rutshuru na Kwamouth intambara irangiye, twakwandika abantu kuri liste y’itora mu minsi 10. Magingo aya bwo ntibishoboka kubera umutekano muke.”
Teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo zimaze igihe zugarijwe n’umutekano muke, kubera imirwano imaze imyaka ibiri isakiranya ingabo za Congo n’umutwe wa M23.
Kugeza kuri uyu wa Mbere imirwano yari ikomeje mu duce turimo Bambo na Kishishe, ndetse birasa n’aho imirwano ikomeje gufata indi ntera hagati y’impande zombi.
RDC yaciye amarenga y’uko abatuye mu duce imirwano iri kuberamo batazatora, mu gihe yari yarasezeranyije abahatuye kuba yaramaze guhashya M23 mbere y’uko amatora aba.


