Mu ijambo rye kuri uyu wa Mbere, ubwo hafungurwaga inama nyunguranabitekerezo hagati ya Komisiyo Yigenga y’Amatora (CENI) n’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Perezida wa komisiyo yijeje ko amatora azaba nubwo batangiye gutegura bakererewe.
Dénis Kadima yashimangiye ko komisiyo y’amatora “yagaragaje icyizere kandi yanga kuganduka”. Kuri we, ngo iyi komisiyo ishyigikira demokarasi ishyira mu bikorwa ingamba zo kwemeza ko hazaba amatora yizewe, anyuze mu mucyo kandi adaheza.
Ku bashidikanya ku mitegurire y’amatora, Denis Kadima, yiganye Yesu, asaba Imana kubabarira nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga.
Ati “(…) Kandi usibye ibi bibazo byose, hari icyiciro cy’abafatanyabikorwa bakomeje gutesha agaciro CENI. Hano ndashaka gusubira amagambo yavuzwe n’Umwami Yesu Kristo, ku musaraba, ati: Data, ubababarire, kuko batazi icyo bakora. Twese tuzi ko benshi mu benegihugu bacu bashima akazi kacu kandi bakemera impinduka zakozwe mu gushyira mu bikorwa ibikorwa by’amatora. Uretse ibyo, benshi mu banenga ntibaturuka mu bazatora”.
Dénis Kadima yahamagariye abantu bose gukangurira abantu kuzitabira amatora ataha.
Ati: “Ndababahamagarira kuzagira uruhare rwanyu kuko CENI iteganya kugira urwayo. Yiteguye kubakana namwe umubano w’ubufatanye ushingiye ku kubahana kugira ngo hazakorwe amatora yizewe, aciye mu mucyo, atabogamye kandi mu mahoro ”.
Twabibutsa ko mu bakandida bitabiriye iki gikorwa, harimo Martin Fayulu, Seth Kikuni, Delly Sessanga, Adolphe Muzito na Felix Tshisekedi.



One Response
Abashidikanya ku itegurwa ry’amatora Data ububabarire ntibazi ibyo bakora – Dénis Kadima
nkunda amakurumuduha