Abayobozi b’inzibacyuho muri Gabon batangaje kuri uyu wa Mbere ushize mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu, ko muri iki gihugu hazaba amatora rusange muri Kanama 2025, bigatuma inzibacyuho irangira.
Komite ishinzwe inzibacyuho no kugarura inzego (CTRI), igizwe n’abahiritse ubutegetsi bwa Perezida Ali Bongo ku itariki ya 30 Kanama uyu mwaka, yashyize ahagaragara ingengabihe y’igihe inzibacyuho izarangirira muri Gabon.
Umuvugizi wa CTRI, Lt. Col. Ulrich Manfoumbi Manfoumbi, asoma ingengabihe kuri televiziyo, yavuze ko amatora azaba muri Kanama 2025, azabanzirizwa n’amavugurura menshi.
Yavuze mu bindi bintu ko hazaba amatora ya referendumu yo kwemeza itegeko nshinga rishya mu Kuboza 2024, izabanzirizwa no guhindura inteko ishinga amategeko (Parliament)mo inteko ishinga itegekoshinga (Constituent Assembly)muri Kamena 2024.
Nk’uko abahiritse ubutegetsi bavuga, ingengabihe izemezwa byimazeyo mu nama y’umushyikirano “Inclusive National Dialogue”, izaba iyobowe na Arkiyepiskopi wa Libreville, iteganijwe ku itariki ya 1-30 Mata 2024 kugira ngo hategurwe imiterere mishya ya politiki n’inzego bya repubulika.
Intego z’abahiritse ubutegetsi bayobowe na Gen. Brice Oligui Nguema zirimo kugarura umutekano n’icyizere, kuvugurura inzego n’amategeko, no kurwanya ruswa.


