Ukraine: Haravugwa umwuka mubi hagati ya Perezida Zelensky n’abayobozi b’ingabo

Sangiza iyi nkuru

Aleksey Arestovich, wahoze ari umuntu wegereye umukuru w’igihugu, yabwiye El Mundo cyo muri Espagne kuri uyu wa Mbere ushize ko hari amakimbirane hagati ya Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky n’ubuyobozi bw’ingabo muri iki gihugu kubera ko yanze kwemera ko ibitero bya Kiev byo gusubiza inyuma ingabo z’u Burusiya bisa nk’ibyahagaze.

Uyu wahoze ari umuyobozi yavugaga ku magambo aherutse kuvugwa n’umugaba mukuru w’ingabo wa Ukraine, Valery Zaluzhny, wavuze ko imirwano n’u Burusiya igeze “mu gihirahiro.” Iki gitekerezo cyagarutsweho cyane binyuze mu bitangazamakuru byo mu Burengerazuba ndetse bivugwa ko byateje “ubwoba” muri bamwe mu bashyigikiye Kiev.

Ati: “Hari amakimbirane hagati ya perezida n’abasirikare. Ariko Zaluzhny niwe wavuze ukuri. Ubu dufite ibihe aho umugaba mukuru w’ingabo avuga ikintu kimwe kijyanye n’intambara ndetse n’uburyo intsinzi yagerwaho, naho perezida akavuga ibitandukanye rwose. Ntabwo ari ibintu bisanzwe. ”

Zelensky mu ntangiriro z’uku kwezi ntiyemeranije n’isuzuma rya Zaluzhny, nubwo yemeye ko Ukraine iri mu bihe “bigoye”. Ibi bibaye mu gihe ibitero bya Kiev byari bigamije gusubiza inyuma ingabo z’u Burusiya, byatangiye guhera mu ntangiriro za Kamena, ntacyo byagezeho ku rugamba.

Moscou itangaza ko abasirikare ba Ukraine barenga 90.000 bishwe kuva ibyo bitero byatangira.

Minisitiri w’ingabo w’u Burusiya, Sergey Shoigu, na we mu ntangiriro z’uku kwezi yavuze ko “ubutegetsi bwa Kiev bukomeje gutakaza” ndetse “nubwo hari ubwoko bushya bw’intwaro za NATO.”

Hagati aho, Arestovich yavuze ko byose byatewe na politiki ya “Zelensky” idahwitse. “[Iyi ni yo mpamvu nyamukuru yo kunanirwa guhangana. Inkunga ituruka mu Burengerazuba ntabwo ikoreshwa neza… Urwego rw’ubushobozi ntiruhagije, bageze ku gisenge cyabo. “

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *