Depite Frank Habineza ukuriye ishyaka Democratic Green Party na bagenzi be babiri bakoze impanuka ku wa Kabiri tariki ya 14 Ugushyingo, gusa Imana ikinga akaboko.
Ni impanuka yabereye mu murenge wa Gahanga w’akarere ka Kicukiro, mu masaha y’umugoroba.
Depite Habineza yari mu modoka imwe na bagenzi be babiri barimo Germaine Mukabalisa na Manirarora Annoncé, uko ari batatu bakaba berekezaga mu karere ka Bugesera muri Siporo.
Amakuru avuga ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo ya Howo yabinjiranye nabi mu muhanda, bahagaze ngo itambuke izindi modoka zari inyuma yabo zihita zigonga iyo bari barimo.
Amafoto yagiye hanze agaragaza iyi modoka yangiritse cyane ku gice cy’imbere no mu rubavu.
BWIZA ubwo yageragezaga kuvugisha Depite Habineza ngo imusobanuze birambuye iby’iyi mpanuka yasanze telefoni ye ngendanwa itari ku murongo.
Iyi ntumwa ya rubanda cyakora yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko we na bagenzi be batanze ibizamini ku bitaro byitiriwe umwami Faisal byerekana ko “nta kibazo dufite.”
Dr Habineza cyakora yavuze ko nyuma y’iriya mpanuka yari akiribwa mu gituza.


