Korea y’Epfo ifite ubwoba kubera ibishobora kuyibaho

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki cyumweru ubwo umukuru w’igihugu cya Korea y’Epfo, Yoon Suk-yeol, yakiraga minisitiri w’umutekano wa Amerika ushinzwe umutekano Lloyd Austin iwe mu rugo , yasabye Austin kuba maso ku gitero icyo ari cyo cyose cya Korea ya Ruguru, harimwo n’ibitero bitunguranye “bisa n’ibya Hamas”.

Kuva Hamas yinjiriye imbibi igakora ibitero by’ubugome muri Israel ku wa 07 Ukwakira (10), abanyaporitike ba Korea y’Epfo hamwe n’abashinzwe umutekano babigereranije n’byo Pyongyang (umurwa mukuru wa Korea ya Ruguru) ishobora gukorera Korea y’Epfo.

Mu kwezi gushize, umukuru w’ihuriro ry’abakuru b’igisirikare cya Korea y’Epfo yavuze ko Pyongyang yaba ifite imigambi yo gutera Korea y’Epfe, hari ibyemezo by’uko “ishobora gukora ibisa n’ibya Hamas”.

Yu Sung-yeop, umushakashatsi ku kigo 21st Century Military Studies Institute, avuga ko Korea ya Ruguru isanzwe imenyereye cyane ubwoko bw’iyi ntambara, akongeraho ko y’uko ari nka hamwe yaramuka ikoze iki gitero cy’uruvangatirane, Seoul (umurwa mukuru wa Korea y’Epfo) wagira ingorane.

Mu gihe Hamas yarashe ibisasu 5000 muri Israel mu masaha ya kare yo ku wa 07 Gitugutu, by’ imizinga bya Pyongyang bishobora kurekura ibisasu 16.000 kw’isaha. Mu ntumbero yo guhangana n’iki kibazo, Seoul irimo gushaka ibikoresho byo kuziba ibisasu ibyo bisasu bya misire, bisa na Iron dome/Dome de fer za Israel.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *