Abaturage batuye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro baravuga ko batakibasha gusinzira kubera kuribwa n’ibiheri, bakavuga ko bituruka mu bigo by’amashuri abana bakabitahana mu ngo zabo, hari n’abavuga ko bagiye mu Itorero mu mpera z’umwaka ushize bakabitahana mu myenda.
Umwe mu baturage utuye mu kagari ka Cyanya yemeza ko ibiheri byabajujubije ku buryo bidatuma babasha gusinzira.
agira ati” ubundi twari tuzi ko ibiheri biba ahantu hataba isuku ariko ubu mu gitanda ndaraho harimo ibiheri byinshi ariko usanga byihisha, iyo tumaze kuzimya amatara usanga bitangira kuturya kandi twagerageje gushaka umuti wica udukoko ariko byanze gucika kandi bikomeza gutera amagi bikiyongera, habonetse umuti twawifashisha kuko biratubangamiye cyane”.
Undi muturage utuye mu kagari ka Nyagasenyi, umudugudu w’Umuganura nawe yabwiye Bwiza.com ko ibiheri babikuye mu bigo by’amashuri ubwo bari mu itorero.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati “Ibiheri byatangiye kuturya turi mu Itorero kuko mu kigo cy’amashuri twakoreyemo hari ibiheri byinshi ariko ntabwo twari tuzi ko twabitahana, uburyo twabitahanye mu ngo ntabwo nabimenye ubundi nanjye mbere numvaga umuntu ufite ibiheri ku buriri nkumva ari umwanda ariko twagerageje no gushaka imiti baturangiye yica udukoko biranga tubona bizadutera ingaruka kuko biraturya kandi ntitubashe gusinzira habonetse umuti ubyica twawukoresha “.
Udusimba tw’ibiheri ntitwari tumenyerewe mu ngo ahubwo byagaragaraga mu bigo by’amashuri nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’ibitaro bya Rwamagana, Dr Muhire Philbert.
Ati “Ibiheri byagaragaye mu bigo by’amashuri yisumbuye, mu byumba abanyeshuri bararamo ariko twabimenyesheje RBC mu mpera z’umwaka washinze, twakoze igikorwa cyo gutera imiti mu byumba abanyeshuri bararamo ntabwo rero twari tubizi ko mu ngo z’abaturage naho birimo ariko abaturage nabo bagomba kubirwanya bakoresheje imiti ibyica kandi ibyo biheri uretse kuba bibabangamira bishobora gutera n’ibindi bibazo ku ruhu rwabo”.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye kurushaho gukangurira abaturage kugira isuku mu ngo zabo.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rwamagana, Mutoni Jeanne, aragira ati “utwo dusimba tw’ibiheri twari mu bigo by’amashuri ariko mu mwaka ushize twakoze igikorwa cyo gutera imiti yica utwo dusimba naho kuba wenda mu baturage haba hari utwo dusimba byaba biterwa n’umwanda kuko kuba bavuga ko bikwirakwizwa n’abanyeshuri ntitwabivuga kuko nk’uko dusanzwe dukangurira abaturage bacu twifashishije abajyanama b’ubuzima tukora ubukanguramba, abafita icyo kibazo bakoreshe imiti yica utwo dusimba ariko tubakangurire no kugira isuku kandi mu karere kacu nta kibazo gihari cyane kubijyanye n’isuku ariko nabo bafite icyo kibazo ubwo tubimenye tuzakurikira icyo kibazo”.
Udusimba tw’ibiheri twavuzwe mu bigo by’amashuri byo mu karere ka Rwamagana birimo Es Muhazi, APAGIE Musha, APPEGA Gahengeri,GS St Aloys Rwamagana n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza justin/Bwiza.com


