Dr Frank Habineza uyobora ishyaka Democratic Green Party of Rwanda , asanga Abanyarwanda badakwiye gutinya kuvuga kuri Politiki y’u Rwanda bitewe n’uko mu gihugu buri wese afite ubwo burenganzira.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro na Primo Media Rwanda , aho yavuze ko bamwe mu ba Nyarwanda usanga bavuga ku ngingo runaka zitari politiki ugasanga birekuye ariko bagera kuri Politiki bakaruca bakarumira.
Muri iki kiganiro kibanze kuri Demokarasi , Frank yavuze ko abantu bakwiye kumva ko bafite igihugu cyiza gitekanye kigendera ku burenganzira bw’umuturage akaba ariwe uri ku isonga bityo ko afite n’uburenganzira ku kumenya ibimukorerwa(accountability) bityo akaba adakwiye gutinya.
Aha yatanze urugero ko hari abavuga ku mikino y’umupira w’amaguru nka Arsenal na Chelsea bari nko muri Bus ugasanga baravuga nta kibazo ariko hagira uvuga kuri Politiki buri wese agaceceka.
Ati”Dutangira ishyaka(DGPR), twabonaga ko Demokarasi twifuza idahagije, twabonaga ko byari bigoye kugirango umuntu atange ibitekerezo byiwe, ndetse n’ubu hari igihe usanga abantu bavuga Arsenal , Chelsea ariko bagera ku ngingo za Politiki ugasanga barifashe . Rimwe na rimwe hari nk’igihe njya muri bus nkajya kumva, umuntu yavuga akantu ka politiki buri wese agahita aceceka ariko wavuga uby’umupira nk’amavubi,APR cyangwa Rayon sports ugasanga ikiganiro cyashyushye .”
Dr Habineza, avuga ko abantu bakitinyatinya ku gutanga ibitekerezo byabo, ariko nka Green Party nicyo baharanira n’abandi muri rusange ngo bakangurire abantu kumva ko politiki ari iya Bose.
Ishyaka DGPR, riherutse gutangaho umukandida Dr Frank kugirango azarihagararire mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2024.



2 Responses
Abantu bakunda kuvuga Arsenal na Chelsea ariko byagera ku ngingo ya Politiki bakifata-Dr Habineza
Ushaka ko tubivugaho iki, Ko usanga rimwe narimwe ntacyo mu marira rubanda buretse kurengera inyungu zanyu. Mwige gukora ibyagirira abaturage umu maro kurusha, kerekana akarimi keza. mugamije gushimisha aba batumye no kwiteza imbere mwebwe ubwanyu. Urugero. Reba ibi bera mubaturanyi bacu. abaturage barapfa. Ariko abategetsi kumeza yabo kuzuyeho za Nido nama champagne. Bagashora abaturage muri Politiki batanazi. None uti, twivugira umupira , politike tukicecekera. Ubundi umuturage Politike ushaka kuvuga imumariye iki? Twe abaturage dushaka ineza, Kuburyo dushobora kwiteza imbere. Nkawe Dr frank, Urumva koko wakorera iki abanyarwanda w’umva warusha President Paul kagame, buretse gushyushya imitwe abantu, wishakira inyungu zawe. Amahirwe masa. Nakurikiranye ikiganiro cyawe na Dr Rusa. aho Dr Rusa yavugaga ko ntakamaro kamashyaka menshi. Aho yavugaga ko umuntu babona ko abafitiye akamaro yabayora igihe cyose bakimushaka, woe ukabyita kugundira umutegetsi. Ubundi icyo wita kugundira umutegetsi niki?
Mugihe abo uyobora bagushaka. Mukorere abaturange mutagamije gushimisha abo baba batumye bo murengera zuba bwisi. Murakoze
Abantu bakunda kuvuga Arsenal na Chelsea ariko byagera ku ngingo ya Politiki bakifata-Dr Habineza
Uyu mugande arandamiye. Ni Bob Wine ni ukumwitega. Mbiswewe.