Gen Kabarebe yasabye ko abimurwa mu midugudu bagenerwa inzu aho gusembera

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ingabo, Gen James Kabarebe arakangurira abubaka amacumbi aciriritse kujya bashaka uburyo ababa basanzwe batuye aho bubaka nabo baba bamwe mu bagenerwabikorwa b’iyo mishinga, kuko bibarinda kwirirwa basembera.

Abimurwa ahagiye gukorerwa ibikorwa bitandukanye bahabwa amafaranga y’ibikorwa byabo, ariko usanga hari abajya gutura mu manegeka, abateza akajagari n’ibindi ku buryo imibereho bari babayeho ishobora kujya munsi y’iyo bari babayeho.

Mu rwego rwo kwirinda ibyo bibazo, Gen Kabarebe asanga igihe kigeze ngo ababimuye ahantu runaka bajye babazirikana biciye mu kubaka inzu zijyanye n’ubushobozi bwabo.

Yabitangaje ku wa Kane tariki ya 25 Gicurasi 2017, ubwo yatahaga ku mugaragaro inzu z’umudugudu w’amacumbi aciriritse 32 yubatswe mu kagari ka Gako mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro.
Kabarebe2

Ni inzu ziri mu bwoko bw’uko igaragara nk’imwe ishobora gutuzwamo imiryango ine (four in one) zubatswe na Sosiyete Abadahigwa ku Ntego yibarutswe na koperative KVCS igizwe n’abahoze mu ngabo z’igihugu.

Gen. James Kabarebe yakanguriye abafite imishinga yo kubaka amacumbi aciriritse hirya no hino mu gihugu, gushaka uko abasanzwe bimurwa aho bashyira ibikorwa byabo, baba bamwe mu bagenerwa bikorwa b’iyo mishinga, ibintu yemeza ko nabyo byafasha gukemura ikibazo cy’imiturire y’akajagari.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ati “N’abangaba bafite ubutaka mwabashakira formula y’uko batakwimurwa bagahabwa amafaranga ngo bagende bajye ahandi, ahubwo n’abo bakaba bamwe mu bungukira mu bikorwa by’umushinga runaka.”

Gen Kabarebe akomeza agira ati “Kubera ko iyo bimuwe, amafaranga hari igihe bayarya bakayasesagura kuko baba bayoboneye rimwe ari menshi, hari n’igihe bagenda bagashaka ubujagari bubakamo, umujyi ukongera ukagira ibibazo, cyangwa bagateza ahandi ikibazo, ni ukuvuga ko muri bwa bufatanye n’ubundi mwafatanyije hano, wenda basiba kubona inzu nk’izingizi ariko bakabona andi ahendutseho mu buryo mwatekerejeho kugira ngo nabo bagume ahongaho kandi babone inzu muri gahunda y’inzu ziciriritse.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne yatangaje ko usanga abaturage bimurwa baba bafite inyota yo kwiyakirira amafaranga ngo bigendere, batarajwe ishinga no kuba bakubakirwa izo nzu zabasha, ariko ngo ubuyobozi bw’akarere bugiye kubihagurukira bubibumvishe.

Inzu 32 zubatswe zatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 500, buri nzu igurwa miliyoni 18 n’ibihumbi 600.

Umuyobozi wa KVCS, Willy Rukundo atangaza ko inzu 13 mu zubatswe zamaze kugurwa, izindi 19 nazo zishobora kugurwa mu gihe cya vuba, kuko abazishaka babigaragaje bari gukemura ibibzo byabo na banki.

Buri nzu ifite ibyumba bitatu,uruganiriro, ubwiherero bubiri n’ubwogero, ndetse n’ibindi byumba 2.
ag3

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus​/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *