Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mahamud, kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko Akanama k’Umutekano ka Loni kazakuraho embargo ku kugura intwaro iki gihugu cyari cyarafatiwe mu kwezi gutaha.
Mahamud yabwiye abadepite ko guverinoma ye yiyemeje kugera ku ntego eshanu z’igihugu.
Mahamud yabwiye abadepite ati: “Muri uyu mwaka twari dufite intego eshanu z’igihugu zirimo kuvana igihugu mu maboko ya al-Shabaab, kuvanaho ibihano byo kugura intwaro, kwinjira mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kandi kugabanya imyenda ndetse no gukuraho ibihano byo kugura intwaro intwaro ni mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.”
Omar Mahmood, umusesenguzi mukuru w’itsinda International Crisis Group ku bibazo byo muri Afurika y’iburasirazuba, yabwiye Anadolu ko ibyo perezida yavuze ku bijyanye no gukuraho ibihano byo kugura intwaro bigaragaza icyizere amahanga afitiye Somalia.
Ati: “Byerekana icyizere cy’amahanga ku iterambere rya guverinoma ya Somalia ku bijyanye no gucunga intwaro n’amasasu ku rwego rwa tekiniki, ariko na none intambara yo kurwanya Al-Shabaab yakwiriye kubera impamvu nyinshi zidafitanye isano n’intwaro”.
Akanama gashinzwe umutekano kongereye embargo kugeza ku itariki ya 15 Ugushyingo 2023, kavuga ko umutwe w’iterabwoba wa al-Shabaab ukomeje kuba ikibazo ku mahoro n’umutekano mu karere.
Somalia yafatiwe embargo kuva mu 1992 mu rwego rwo guhagarika urujya n’uruza rw’intwaro mu gihugu nyuma yo kujya mu ntambara y’abenegihugu.


