Umugabo w’imyaka 48 yatawe muri yombi azira kurasa abanyeshuri batatu b’Abanyamerika bakomoka muri Palesitine. Ibi byabereye muri Leta ya Vermont muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Jason J Eaton yatawe muri yombi nyuma yo gusaka mu rugo rwe, nk’uko CBS News, umufatanyabikorwa wa BBC muri Amerika abitangaza.
Ku wa Gatandatu, Hisham Awartani, Tahseen Ahmed na Kinnan Abdalhamid barasiwe hafi ya Kaminuza ya Vermont muri Burlington.
Guverinoma ya Amerika irimo kureba niba kuraswa byari icyaha gishingiye ku rwango.
Umunyamategeko wa leta muri Vermont yavuze ko ibiro bye bizakorana n’ishami ry’ubutabera rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu kugira ngo harebwe “niba hari icyaha cyo ku rwego rw’igihugu gishobora kuba cyarakozwe”.
Kuri ubu abapolisi barimo gukora iperereza ku mpamvu zishobora kuba zateye ibi, ariko bavuga ko abahohotewe bari bambaye keffiyeh, igitambaro gakondo cyambarwa n’Abayisilamu, kandi bavuga icyarabu igihe bagabwagaho igitero.
Polisi yavuze ko aba bagabo uko ari batatu, bari mu myaka 20 bose, basuye urugo rwa mwene wabo umwe muri bo kandi bagendaga mu muhanda igihe umugabo w’umuzungu yabasatiraga afite imbunda abarasa atavuze arangije arahunga.
Ku Cyumweru nyuma ya saa sita, Polisi yafunze Eaton, nyuma y’amasaha basaka mu rugo rwe bashaka ibimenyetso byabaha impamvu zishobora gutuma bemeza ko ari we wabikoze.


