Rimwe na rimwe, abantu benshi bazi ko amafaranga y’abakinnyi ashirira mu kwinezeza, kugura ibinyabiziga n’inyubako bihenze, ibirori bitarangira cyangwa imyambaro, ariko burya nta bwo abenshi babikoreshamo amafaranga aba yavuye mu bikorwa bya bo byo mu kibuga gusa, kuko hari n’ababa bafite indi mishinga yinjiza ishobora no kubatunga mu gihe batakiri abakinnyi, abavutse mu miryango ikomeye bityo ikabafasha kuzamura impano yo gukina n’ibindi. aba ni bamwe mu bakinnyi bahiriwe n’ikibuga ariko bari basanzwe banafite ubundi buryo babayeho mu miryango ya bo.
Frank Lampard (Yaretse umupira)
Uyu mukinnyi na we wabiciye bigacika mu gukina hagati mu myaka yashize, nubwo yakoze uyu mwuga wo gukina ruhago, yabikoraga bisa n’aho atari umuhamagaro we nubwo byamuhiriye. afite imitungo ibarirwa muri Miliyoni zisaga 23 z’Amayero
Lionel Messi —Barcelona
Uyu na we wamenyekanye cyane mu gutsinda ibitego ndetse no gutwara ibikombe bya Zahabu, avugwaho kuba afite imishinga myinshi ishobora kumutunga imyaka itari micye aramutse avuye muri uyu mwuga wo gukina umupira. Messi afite imishinga minini yakoze kuva akiri umwana na mbere yo kujya mu kibuga, imyinshi ikaba izwi muri Esipanye ndetse na Argentina
Mathieu Flamini —Crystal Palace
Uyu mukinnyi uherutse gukinana n’iyi kipe amasezerano yo kuyikirira, we abikora kinyamwuga ariko asa nugamije kwipima ngo arebe uko ahagaze kuko asanzwe afite ibindi byamubeshaho avuye mu kibuga. Yize amashuri menshi akaba ari injenyeri mu bijyanye n’ibidukikije aho anafite uruganda rw’ibijyanye na za aside, kuri ubu rwamenyekanye hafi ku isi yose nka GF Biochemicals. Uyu mukinnyi aza mu myanya y’imbere mu gihugu cye babashije kwihangira imirimo no kwiteza imbere ndetse bakaba banabeshejeho abandi benshi
David Beckham (Yavuye mu kibuga)
Uyu na we nubwo akina umupira w’amaguru, afite ibindi bikorwa bikomeye byamuteza imbere birimo inganda zitandukanye zimwinjiriza akayabo zirimo uruzwi nka Coca-Cola, IBM, Adidas, Coty, H&M, Samsung ndetse na Breitling.
Cristiano Ronaldo —Real Madrid
Cristiano na we ni umukinnyi umaze iminsi yaramamaye hirya no hino ku isi, aho yanakunze kugenda agaragara ahanganye na Messi mu bakinnyi b’indashyikirwa mu gutsinda ibitego aho bahataniraga balo ya Zahabu. Afite imitungo myinshi yiganjemo za hoteli, amaguriro n’imyenda yamwitiriwe irimo iy’imideri, i’abakinnyi n’ibindi bitandukanye mu iduka ryitwa Cristiano Brand
Uyu mukinnyi Pele na we ni umwe mu bakinnyi babiciye bigacika mu myaka yashize. nyuma yo kuva mu mupira w’amaguru, ni umukozi mu muryango mpuzamahanga wita ku bana UNICEF ndetse akaba afite ibikorwa bitandukanye birimo n’akabari kamwitiriwe kazwi nka Cafe Pele muri Brezil
Gerard Pique —Barcelona
Uyu na we umuntu yavuga ko yaje mu kibuga bigezo, aho yari asanzwe akora ibijyanye ‘amashusho, program zo mu mashini n’ibindi ndetse n’umushoramari mu bijyanye n’ibiribwa. Uyu mukinnyi aza mu bantu 150 mu gihugu cya Esipanye babasha kwitunga bakanatunga abandi bivuye mu bikorwa byo mu buzima busanzwe atarindiriye umushaharawo mu kibuga. Ryan Bertrand —Southampton Mu gihe bimenyerewe ko Tekinoloji n’umupira w’amaguru nta ho bihuriye, uyu Ryan Bertrand wahoze akinira Chelsea yarabibashije. Uyu mukinnyi wabiciye bigacika mu kibuga, asanzwe azwiho ubuhanga mu bijyanye na tekinoloji ari na byo yabanje gukora bkanamufasha guteza imbere iyi mpano. Mu mwaka wa 2015, nibwo yongeyeye no kubishoramo asaga Miliyoni y’Amayero. Ku myaka ye 18 yari umucuruzi ndetse akanakora mu bijyanye na tekinoloji. Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com