Guinea-Bissau: Agatsiko k’abasirikare kabohoje ku ngufu minisitiri wari wafashwe na polisi

Sangiza iyi nkuru

Muri Guinea-Bissau, urusaku rw’amasasu rwinshi rwumvikanye mu ijoro ryo ku wa Kane, rishyira kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 1 Ukuboza, hafi y’ikigo cya gisirikare giherereye mu majyepfo y’umurwa mukuru ubwo itsinda ry’abasirikare ryabohozaga ku ngufu minisitiri wari watawe muri yombi na polisi.

Abasirikare bo muri iki kigo mu ijoro ryakeye bagerageje kubohoza minisitiri n’umunyamabanga wa Leta bari mu maboko ya polisi mbere yo guhungira muri iki kigo. Ingabo zidasanzwe zagerageje gutera mbere yo guhagarika igikorwa ziharira umwanya imishyikirano. Ituze ryagarutse ariko hakomeje kwibazwa ibibazo byinshi.

Ahagana mu ma saa yine z’ijoro nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga, abasirikare bo mu mutwe wa garde nationale binjiye mu biro by’ubushinjacyaha bwa polisi kugira ngo bakureyo Minisitiri w’ubukungu n’imari, Souleiman Seidi n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ikigega cya Leta, Antonio Monteiro bari bafunzwe na polisi bakekwaho kunyereza umutungo.

Ituze ryagarutse

Aba basirikare babashije gusohora abo bayobozi bombi, babajyana ahantu hatazwi, hanyuma bahungira mu kigo giherereye mu gace ka Santa-Luzia mu majyepfo y’Umujyi wa Bissau. Nyuma yo kugerageza inshuro nyinshi gukemura ibibazo mu biganiro, ingabo zidasanzwe zahageze. Habaye kurasana hakoreshejwe intwaro nto n’iziremereye mbere y’uko ituze rigaruka.

Miliyoni icumi z’amadolari

Ibi byabaye mu gihe Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embalo ari i Dubai aho yitabiriye inama ya COP28. Kugeza ubu ntiharamenyekana aho minisitiri n’umunyamabanga wa Leta bavugwaho gukura miliyoni 10 z’amadolari mu isanduku ya leta, baherereye.

Ubwo yabazwaga n’abadepite kuri iki kibazo kuwa Mbere , Minisitiri w’Imari yemeje ko uku gusohora amafaranga byari byemewe n’amategeko kandi ko bigamije gutera inkunga urwego rw’abikorera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *