Kwirukanwa muri Afurika y’Epfo, Kayumba Nyamwasa abifata nk’ibidashoboka

Sangiza iyi nkuru

Kayumba Nyamwasa wari ufite ibyangombwa bimwemerera kwitwa impunzi muri Afurika y’Epfo, aravuga ko nta mungenge afite nyuma yaho hafatiwe icyemezo cy’uko bihagarikwa akaba yanabyamburwa burundu.

Kayumba aravuga ko nubwo byahagarikwa hari ubundi buryo ashobora kubamo muri Afurika y’Epfo n’ubwo yaba atitwa impunzi, na none akongeraho ko nta bwoba afite, ko ari ikidashoboka ko yakwirukanwa ku butaka bwa Afurika y’Epfo.

Mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuza, Kayumba yagize ati: “Erega hano muri South Africa ntabwo usaba ubuhunzi bwonyine, hari ubundi buryo nshobora kuba muri South Africa ntagombye no kuba nakwitwa impunzi”.

Abajijwe n’umunyamakuru niba nta mpungenge afite z’uko ashobora kwirukanwa muri iki gihugu yari yarahungiyemo, akaba yasubira mu Rwanda cyangwa akajya ahandi, yasubije ahamya ko ari ibidashoboka.

Ati: “Ibyo ni ibidashoboka, kuko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma badashobora kunyirukana hano, kunyirukana muri South Africa ntabwo bishoboka”.

Ku kijyanye n’umutekano yacungirwaga, aravuga ko n’ubundi ari ibisanzwe ko nta cyahindutse, ati: “Uko nabagaho ubusanzwe n’ubu niko nkiriho”.

Kayumba avuga ko hari ingingo nkeya zigomba kuzasubirwamo zikubiye mu kirego cyatanzwe, ko hari iperereza rigiye gukorwa ku byaha ashinjwa n’abashinzwe iperereza mu butabera bw’u Bufaransa n’ubwa Espagne bwanasohoye impapuro zo kumuta muri yombi.

Umuryango uharanira uburengenzira bw’ikiremwamuntu muri Afurika y’Epfo, ushimangira ko Leta yakoze amakosa ubwo yahaga Kayumba Nyamwasa ubuhunzi kandi ashinjwa ibyaha birimo iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, ko adakwiye kubuhabwa.

Kayumba ati: ‘Batsinzwe inshuro eshatu kuri icyo kirego, n’ubu kandi nta kizababuza gutsindwa, ibyo nta kibazo”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Akomeza avuga ko uru rukiko rwafashe icyemezo cyo kuba hahagarikwa status ye y’ubuhunzi ndetse akaba ashobora no kuyamburwa burundu, atari urukiko rwa nyuma, Ati: “ni urukiko rwo hagati, icyo tugiye gukora ni ukwicara hamwe na Minisiteri ishinzwe impunzi hamwe n’abongabo bo NGO tukuzuza amadosiye bakongera bakayareba”.

Icyemezo cyo guhagarika status y’ubuhunzi ya Kayumba muri Afurika y’Epfo cyafashwe nyuma yo guhangana mu rukiko hagati y’ikigo gishinzwe ibibazo by’impunzi n’abimukira (CORMSA) gifatanyije n’ikigo gishinzwe gukurikirana uko amategeko yubahirizwa, ndetse n’ishami rishinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu .

Urukiko Rukuru rwa Pretoria mu 2014 rwari rwateye utwatsi ubusabe bwa CORMSA bwo kwambura Kayumba status y’ubuhunzi yahawe mu 2010, ruvuga ko yagirirwa nabi aramutse asubijwe mu Rwanda.

Kaajal Ramjathan wo mu kigo gikurikirana uko amategeko yubahirizwa, ashima Icyemezo cyafashwe ku wa Kane tariki ya 25 Gicurasi 2017, cyo guhagarika status y’ubuhunzi ya Kayumba, ko umuntu ukekwaho ibyaha by’intambara adakwiye kurindwa n’aya mategeko ari nayo mpamvu ibigo byareze leta ku mwanzuro wo guha Kayumba ubuhungiro.

Umuryango wa Kayumba ntabwo wemeranya na Kaajal Ramjathan, aho uvuga ko nawo ugiye kumurega ko mu rukiko yakomeje kwita Kayumba umunyabyaha by’intambara bigatuma status ye y’ubuhunzi ihagarikwa ndetse akaba ashobora no kuyamburwa burundu.

Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, yahungiye muri Afurika y’Epfo muri Gashyantare 2010, ari nawo mwaka yaherewemo status y’ ubuhunzi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Itangishatse Théoneste/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *