Amatora 2017: Urubyiruko rwize rushishikajwe no kuzitorera Perezida

Sangiza iyi nkuru

Urubyiruko rwize rwo mu karere ka Rulindo rwemeza ko hari bamwe muri bo badakunda kwitabira gahunda za leta zirimo umuganda, ibiganiro mu gihe cyo kwibuka n’amatora, ariko ngo rugiye kwikubita agashyi nyuma yo kunengwa no kwinenga.

Komisiyo y’igihugu y’amatora iherutse kunenga urubyiruko muri rusange rwarangije amashuri yisumbuye, urwiga muri kaminuza n’urwayirangije, uburyo rudakunze kwitabira gahunda zitandukanye za leta zirimo n’amatora.

Abize biyemeje kwivanaho umugayo

Urubyiruko rutandukanye rwo mu mirenge ya Bushoki na Base mu karere ka Rulindo rwemeza ko hari bamwe bize usanga badakunze kiwtabira gahunda za leta, ariko ngo biyemeje guhindura iyo myumvire.

Kwitonda Gilbert wo mu Kagari Gasiza mu murenge wa Bushoki ni umwe mu bataragize amahirwe yo kurangiza amashuri yisumbuye ariko ngo asanga urubyiruko rwize mu mashuri yisumbuye na kaminuza rutitabira zimwe muri gahunda za leta.

Ati “ Hari abatazitabira, rimwe hari abadakora umuganda ngo batiyanduza, usanga biterwa no kwirata, abandi bakagiraa ubute, no kuri lisiti y’itora wasanga hari abatarirebaho n’ibindi.”

Ntabayo Yves na Ishimwe Ange basoje amashuri yisumbuye, bemeza ko hari bagenzi babo badakunze kwitabira gahunda za leta zirimo n’amatora, ariko ngo muri iyi minsi uru rubyiruko rwagiye rukangurirwa kwitabira iyi gahunda ku buryo bafite icyizere ko rutazongera gushyirwa mu majwi .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uwimana Jeanne wo mu Murenge wa Base yemeza ko yagiraga ubute bwo kwitabira gahunda za leta zirimo amatora, ariko ngo ntazongera kugira izo asiba, ahereye mu nama zikorwa mu midugudu no kwitabira ayo matora.

Mukandekezi Yvette ukorera mu Murenge wa Base yemeza ko mu rugo iwabo hari abantu 10 barangije amashuri yisumbuye , ariko ngo ku munsi w’amatora bafata imodoka bakazindukira gutora.

Mushakarugo Seleverien w’imyaka 62 y’amavuko asanga buri wese yaba umuto cyangwa umukuru ntawe ukwiye kwigira ntibindeba mu bijyanye no kubahiriza gahunda za leta. Uyu mubyeyi kandi agaya urubyiruko rutitabira ibi bikorwa nyamara rwagombye kubera urugero rwiza abatarabashije kugira amahirwe nk’ayabo ku buryo bakwiye no kubahugura ku bijyanye no kunoza yo matora.

Komisiyo y’amatora ntizabyihanganira

Perezida w’iyi komisiyo Prof Kalisa Mbanda yavuze ko igihe kinageze kugira ngo uru rubyiruko rwigishwe ibijyanye n’uburere mboneragihugu, inyigisho zigamije kubibutsa uburenganzira bwabo n’inshingano zarwo mu kuba abenegihugu beza.

Muri rusange ngo ubwitabire bwarwo bwakunze kuba buke mu matora atandukanye yagiye aba mu Rwanda, kandi ngo ari rwo rugize umubare munini w’abagomba gutora.

Imibare igaragaza ko urubyiruko ruri kuva ku myaka 18 kugera kuri 35, ruri kuri lisiti y’itora rungana na 60%, bagakurikirwa n’abagore mu kugira umubare munini. Izo mbaraga ngo ntizigomba kwirengagizwa kuko ukurikije uko urwo rubyiruko rungana mu mibare, uwo rwatora yatsinda kurenza uko yatorwa n’ibindi byiciro.

Komisiyo y’amatora irateganya kwita kuri urwo rubyiruko ihereye ku rwo mu mashuri yisumbuye na kaminuza.

Mbanda ati “ kugorora uburere nyarwanda, kuko igihe abazungu baziye bakuyeho itorero kandi ariryo ryigishaga Abanyarwanda, Ubunyarwanda n’umuco Nyarwanda, nyuma baratinda bashyiraho amashuri ariko yigisha ubumenyi gusa ntabwo yigisha umuco nyarwanda, uburere mboneragihugu, ntabwo atanga.”

“Ubu rero twavuganye na minisiteri y’Uburezi na Komisiyo y’Igihugu y’itorerero,ngo duhere ku bayobozi b’amashuri yisumbuye n’amakuru nabo ubwabo babishyire mu nshingano zabo kurera, bigishe ubumenyi ariko bijyanye n’uburere bubereye igihugu, natwe tuzajya mu mashuri twandike abanyeshuri duhereye aho bari, kugira ngo be kuzongera gusigara batari kuri kisiti y’itora.“

Mu ntara y’amajyaruguru hazatora abaturage basaga miliyoni imwe n’ibihumbi 51, ni ukuvuga ko urubyiruko rusaga ibihumbi 630, ukurikije umubare w’ ijanisha ryarwo ungana 60%.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *