​Leta na NEC ntibivuga rumwe ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga mu kwiyamamaza

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Louise Mushikiwabo nteyemeranywa na Komisiyo y’igihugu y’amatora(NEC) ku byo iherutse gutangaza ku bijyanye no kugezwaho ubutumwa bw’umukandida ushaka kwiyamamaza mbere yo gutangazwa ku mbuga nkoranyambaga.

Yabitangaje ahereye ku byatangarijwe abanyamakuru mu Kiganiro NEC iherutse kugirana nabo tariki ya 25 Gicurasi 2017 ku myiteguro y’amatora ya Perezida wa Republika ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.

Icyo gihe Perezida wa Nec, Prof Kalisa Mbanda yatangaje ko ku munsi w’amatora imbuga nkoranyambaga ngo zishobora gufungwa birinda ikoreshwa nabi ryazo kuri uwo munsi ndetse komu mabwiriza y’amatora bashyizeho imbuga nkoranyambaga zisanzwe zizwi zemerewe mu kwiyamamaza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umukandida kandi agomba kugaragaza abazamufasha mu kwiyamamaza ku mbuga nkoranya mbaga kandi ngo ubutumwa bwose bugiye gusangizwa ku mbuga nkoranyambaga bugomba kubanza kugezwa kuri Komisiyo ikabanza ikabujora ikareba niba nta kibazo buteye, ntawe busesereza.

Ati “ Biriya biganisha ku mbaga y’abanyarwanda benshi dufite uburyo bwo kubikurikira, tuzitabaza n’inzego z’u Rwanda zishinzwe Itumanaho n’ikoranabuhanga mu gihugu kugira ngo badufashe kubikurikira ​”

​” K​wiyamamaza nibirangira nabyo bizahagarara, ntidushobora guhagarika sms cyangwa email y’umuntu ku muntu ariko ibijya ku mbuga nkoranyambaga amatora araye aribube azaba yishe amategeko n’amabwiriza, icyo gihe azaba akora ikosa ashobora kubihanirwa .”

Akomeza avuga ko bazakurikirana cyane imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga mu kwiyamamaza mu gihe kitemewe, kandi ngo nibiba ngombwa bazafata n’izindi ngamba.

Ati “ Muzi ko hari n’ibihugu n’ibihugu bajya bagira batya bagafunga urubuga iyo babonye abantu bakabya birashoboka no mu Rwanda bashobora gufunga iyo nzira umuntu yakoresheje, tukongera kandi tugakurikirana uwamutumye .”

Ku bijyanye no kugenzura ubwo butumwa ko bugomba gushyikirizwa NEC ikabusuzuma mbere y’amasaha 48 bukabona gutangazwa, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko hari abo bishobora kubangamira uburenganzira bwabo kandi utandukiriye abihanirwa. Abicishije ku rukura rwe rwa Twitter yagaragaje uko abibona.

Ati “ Nubaha cyane Komisiyo y’Amatora, ariko sinemeranya nayo ko Abanyarwanda mu matora bagomba ikibari[uruhushya] cy’ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga !!”

Mushikiwabo abona ko atabangamiye imikorere ya komisiyo Abanyarwanda bagombye gutanga ibitekerezo byabo bisanzuye ku mbuga nkoranyambaga kuko amategeko ariho kandi ahana ukoresheje nabi ubwo burenganzira.

Ku bijyanye n’impamvu za NEC zuko kugenzura ubwo butumwa biri mu rwego rw’uko hashobora gutambutswa kuri izo mbuga ubutumwa busebanya cyangwa ibindi bitekerezo byakurura amacakubiri n’izindi ngeso zitari nziza, Mushikiwabo yemeranywa nayo ariko atemeranywa n’uburyo icyo gikorwa cyakorwamo.

Yemera ko Abanyarwanda benshi bakuze mu bitekerezo kandi bazi amategeko, ku buryo abake bashobora gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko batambutsaho ubwo butuma bakagombye kubibazwa n’amategeko , aho kugira ngo abaturage bose bakumirwe mu gutanga ibitekerezobyabo, bibanza kugenzurwa.
 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Ntakirutimana Deus​
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *