Paris: Hasojwe iperereza ku ruhare muri jenoside rw’uwahoze ari perefe wa Gikongoro

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’imyaka 10 ritangiye, abacamanza bo mu gihugu cy’u Bufaransa basoje iperereza ryabo ku ruhare rw’uwahoze ari perefe wa Gikongoro, Bukibaruta Laurent, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yarahungiye muri iki gihugu nk’uko amakuru yagiye ahagaragara kuwa Mbere avuga.

Abacamanza bakurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu mu rukiko rwisumbuye rwa Paris bakaba baragaragaje ibyavuye mu iperereza ryabo kuwa 09 Gicurasi, ahasigaye akaba ari ah’ubushinjacyaha.

Bucyibaruta Laurent wavutse mu 1944, wabaye perefe wa Gikongoro (kuri ubu ni mu majyepfo), hamwe mu hantu bivugwa ko Jenoside yakorewe abatutsi yakoranywe ubugome ndengakamere, yatawe muri yombi muri Nyakanga 2007 afatiwe mu Bufaransa, atangira gukurikiranwa ku ruhare rwe muri ubu bwicanyi.

Dosiye ye ikaba yaratangijwe n’ikirego cya mbere cyo mu 2000 nk’uko Alain Gauthier, perezida w’ihuriro ryiyemeje gushakisha no gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bufaransa rizwi mu magambo ahinnye nka CPCR yabitangarije AFP dukesha iyi nkuru. Uyu akaba avuga ko bafite ibintu byinshi byo kumushinja bizatuma ajyanwa mu rukiko ruca imanza z’ibyaha ndengakamere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Bucyibaruta yahoze ari umuyoboke w’ishyaka rya MRND rya perezida Juvenal Habyarimana wapfuye mu 1994 nyuma y’ihanurwa ry’indege yari imutwaye avuye mu mishyikirano I Arusha muri Tanzania, ari nabwo jenoside yahise itangira gushyirwa mu bikorwa igahitana abantu basaga miliyoni.

Uyu kandi yashakishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, TPIR, rwamushinjaga kuba yarahaye Interahamwe amabwiriza yo gukora ubwicanyi bwinshi butandukanye bwakorewe Abatutsi. Uru rukiko rwari rwarekeye iyi dosiye ubutabera bw’u Bufaransa, mu 2013 rukaba rwari rwatangaje ko rwari ruhangayikishijwe n’ukuntu ubu butabera bw’iki gihugu bugenda biguru ntege muri iyi dosiye.

Amadosiye agera kuri 25 y’abakurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ubu ari gukorwaho iperereza mu butabera bw’u Bufaransa, n’itsinda ry’abashinzwe iperereza n’abacamanza b’inzobere ku byaha byibasiye inyokomuntu. Iri tsinda ngo rikaba ryarashinzwe nyuma y’ibirego byinshi bifitanye isano na jenoside ababishinjwa benshi bahungiye mu Bufaransa.

Kugeza ubu, imanza 2 nizo zimaze kubera mu Bufaransa, harimo urwa Capt. Pascal Simbikangwa wakatiwe imyaka 25 y’igifungo mu 2014. Abandi banyarwanda babiri, bahoze ari ba burugumesitiri, Tito Barahira na Octavien Ngenzi, bakatiwe igifungo cya burundu mu 2016 ariko barajurira.

Undi wakorwagaho iperereza uri mu Bufaransa ni Padiri Wenceslas Munyeshyaka ubutabera bwanze gukurikirana ariko amashyirahamwe yigenga arajurira.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *