Umurundi yahaye Perezida Kagame inka, anamushimira kwihanganira Imbonerakure zihigira kuzamumesa

Sangiza iyi nkuru

Umugabo ukomoka mu Burundi yijeje Perezida Kagame kuzamuha inka, anamushimira uburyo yakiriye impunzi z’Abarundi, n’uburyo yihanganira ubushotoranyi akorerwa.

Ubwo Perezida Kagame yakiraga ibibazo n’ibitekerezo by’abari bitabiriye Rwanda day 2017, mu Bubiligi, ku wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017, nibwo Umurundi yamushimiye anamwizeza kuzamuha inyana.

Rugambarara Adrien wari wakomeje kuzamura akaboko agaragaza ko hari icyo ashaka kubaza, yambaye idarapo ry’u Burundi ndetse anafite mu ntoki iry’u Rwanda, uyu mugabo yabanje gushima Perezida Kagame, mu gihe nawe yari abanje kumusaba kutamujyana muri Politiki z’i Burundi.

Ati “Mbere na mbere mbanje kubashimira, ubundi njyewe ndi umugenzi w’Abarundi, mubonye n’imyambaro nambaye, murabona ko nkunda Abanyarwanda cyane, nshaka gushimira umukuru w’igihugu cy’u Rwanda kuba yarabashije kuba yarashoboye kwakira impunzi z’Abarundi kandi no kubafasha abakiri bato bakajya mu mashuli.

Murundi
Rugambarara Adrien, ashimira Perezida Kagame

Yakomeje agira ati “Turasaba ko mwafasha n’abandi kuko ni Burundi bw’ejo […], hanyuma ndashaka kubashimira bivuye ku mutima, ku bwitonzi mugira murebye abantu bo hafi mubana mu Burundi bagenda ku mipaka bagakoronga ngo bazobamesa. Mwarashoboye kwihangana turabibashimira cyane”.

Uyu mugabo yijeje Perezida Kagame kuzamuha inka, umunsi azaba yasubiye iwabo i Burundi, ati “Mugabo, iwacu turatanga inka, mugabo kuko nkiri impunzi, mu gihe iwacu hazaboneka amahoro, nzabatwara i Burundi mbahe inyana [ amashyi menshi cyane ]. Perezida Kagame n’ibitwenge byinshi ati “Nkuye ubwatsi”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kutumvikana hagati y’ubutegetsi bw’u Burundi n’u Rwanda byatangiranye no kongera kwiyamamaza kwa Perezida Nkurunziza kuri manda ya gatatu (2015), ibi byarakomeje kugera aho mu Burundi hagiye haba imyigaragambyo mu bice bitandukanye bamwamagana ariko birangira atsinze amatora.

Nyuma y’amatora imyigaragambyo yarakomeje y’abamushyigikiye [Nkurunziza] bamagana abarwanya ubutegetsi bwe ari naho bazanagamo n’u Rwanda, rimwe na rimwe imyigaragambyo ikagera mu bice bihana imbibi n’u Rwanda, Imbonerakure, urubyiruko rw’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi baririmba indirimbo zifitiye urwango u Rwanda na Perezida Kagame.

Muri izo ndirimbo z’Imbonerakure, niho hagiye humvikana amagambo akarishye, aho bavugaga ko bazasanga impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda zitavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Burundi bakazimesa, bakongeraho ko bazomesa na Perezida w’u Rwanda.

Perezida Kagame yahakanye kenshi ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo by’u Burundi, ko ibyo Abarundi bavuga atari ukuri, ko ari bo ubwabo ba nyirabayazana w’ibibazo bafite, yanagarutse ku myigaragambyo aba baturanyi bakoze bamwamagana bavuga ko bazomumesa, Perezida Kagame yavuze ko ibyo ari ukwivugira ati “Bagomba kuba babizi, ubwo ni za mbibi ziba zitararengwa”.

Ijambo kumesa, mu kirundi risobanura kwica

Nubwo Abarundi bagiye bakoresha iyi mvugo, ntabwo yanejeje Abanyarwanda, mu gihe Abarundi n’Abanyarwanda bamwe bafata abandi nk’abavandimwe.

Ingabo z’u Rwanda nazo ntabwo zishimira ubu bushotoranyi, aho Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge na Gasabo, Lt Col Mutembe Frank, yatangaje ko abibwira ko bahungabanya umutekano w’u Rwanda bishuka.

Lt
Lt Col Mutembe Frank

Muri Gashyantare uyu mwaka, mu muhango wo kwizihiza umunsi w’Intwari mu Rwanda, mu karere ka Nyarugenge, Lt Col Mutembe yagize ati “ba bandi bajya bibibeshya ngo bazatumesa, bazibeshye tubamese ari twe nibwo bazabimenya ko tudakinishwa”.

Lt Col Mutembe yakomeje avuga ko nta na rimwe umwanzi w’igihugu azigera akigeramo ahubwo ko ingabo z’u Rwanda ari zo zizamutanga zikamusanga aho agomba guturuka ariko umutekano ukarindwa.

Imvururu zatangiye mu gihugu cy’u Burundi kuva mu mwaka wa 2015, ubwo ishyaka CNDD FDD ryatangaga Perezida Nkurunziza nk’umukandida uzarihagararira mu matora, hakurikiyeho imyigaragambyo yo kumwamagana, bamwe bashaka no guhirika ubutegetsi ku ngufu, abaturage bamwe barishwe ababashije guhunga baragenda, ku buryo ubu impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zisaga ibihumbi 44.

YouTube player

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *