Imirwano ikomeye hagati ya FARDC na Mai-Mai mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, itariki 17 kamena mu gace ka kabasha, mu birometero 24 mu majyepfo y’uburasirazuba bw’umujyi wa Beni ho muri Kivu y’Amajyaruguru, yaguyemo inyeshyamba 12 n’umusirikare umwe wa leta ndetse hafatwa imbunda 4 n’amasasu menshi nk’uko amakuru aturuka mu gisirikare avuga.
Nk’uko byemezwa na komanda wa Sokola 1 Amajyepfo, Gen. Fall Sikabwe, ngo iyi mirwano yatangiye saa 6h00 za mugitondo, ubwo inyeshyamba za Mai-mai zateraga agace ka kabasha, ku muhanda uva Beni ujya Butembo, maze igisirikare cya leta kiratabara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kubera iyo mirwano ngo urujya n’uruza muri iki gice rukaba rwari rwahagaze kugeza mu masaha ya nyuma ya saa sita, aho Gen. Sikabwe avuga ko imirwano yakomereje nyuma ya saa sita mu ishyamba rya Kabasha nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.
Gen. Sikabwe yagize ati: “ Kuri ubu inyeshyamba zatataniye mu ishyamba zigana mu majyepfo y’uburengerazuba bwa kabasha; aho turi kuzikurikirana ubungubu .” Yakomeje avuga ko umutekano wagarutse muri Kabasha kandi imodoka zishobora gukomeza imirimo yazo.
Amakuru arakomeza avuga ko uwari ushinzwe ubutasi mu bikorwa bya Sokola 1 igice cy’Amajyepfo, nawe ngo yiciwe kuwa Gatanu mu mirwano yabereye n’ubundimuri ibi bice, aho ngoguhera kuwa gatatu FARDC ihanganiye na Mai-Mai muri Zone ya Zabasha.
Sosiyete sivile y’aha hantu ikaba itangaza ko abaturage batuye muri iyi zone hafi ya bose bahunze imirwano.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


