Umuyobozi mushya w’akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, ni we watorewe kuba Chairman w’umuryango RPF Inkotanyi muri aka karere
Meya Nsengimana yatorewe mu nteko rusange idasanzwe abanyamuryango ba RPF bahuriyemo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2023.
Ni Inteko Rusange yatorewemo Komite Nyobozi ya RPF Inkotanyi ku rwego rw’akarere.
Meya Nsengimana yatowe ku bwiganze bw’amajwi 591, ahigitse Ndayizeye Olivier bari bahatanye we wagize amajwi 82 yonyine.
Mbere yo kwiyamamaza, Nsengimana yagaragaje ko “RPF ni moteri ya Guverinoma, nzaharanira ko iyo moteri ikora neza kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere.”
Yiyemeje guharanira Ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, no guteza imbere no gushyigikira ubukungu bw’igihugu.
Yatanze isezerano kandi ryo “gukora ibishoboka byose kugira ngo umuryango wa RPF Inkotanyi ukore neza kandi abaturage babone ibyiza byawo.”
Mu bandi batowe harimo Nshirubwiko Emmanuel watorewe kuyobora Komisiyo y’Imibereho myiza, mu gihe Hakizimana LĂ©opold yatorewe kuyobora Komisiyo y’Ubutabera.
Abandi ni Nyirangirimana Vestine watorewe kuyobora Komisiyo y’Imibereho myiza mu rugaga rw’abagore rushamikiye kuri RPF na Uwabera Alice watorewe kuyobora Komisiyo y’Ubutabera.
Mu rugaga rw’urubyiruko Hakizimana Boniface yatorewe kuba Chairperson, Tuyisenge Gad atorerwa kumwungiriza na ho Ishimwe Victoire agirwa umunyamabanga.
Abayobozi ba za Komisiyo z’Urubyiruko barimo Umuhoza Annualite watorewe kuyobora Komisiyo y’Ubukungu, Munyaneza ThĂ©oneste atorerwa kuyobora Komisiyo y’Imiyoborere na Ishimwe Uwase Edith watorewe kuyobora Komisiyo y’Imibereho myiza.


