Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyahamagariye abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga, abunganira abasora muri gasutamo n’abandi bafatanyabikorwa gusaba gushyirwa muri gahunda ya Authorised Economic Operator (AEO) igamije koroshya ubucuruzi mpuzamahanga mu gihe hubahirizwa amahame y’umutekano w’ibicuruzwa.
Ikinyejana cya 21 cyagaragayemo ubwiyongere bw’ubucuruzi mpuzamahanga n’ubwiyongere bukabije bw’ibicuruzwa biva mu mahanga n’ibyoherezwa mu karere ka Afurika y’iburasirazuba.
Kubera iyo mpamvu, ubuyobozi bwa gasutamo bwakomeje guhangana n’ibibazo byo kwihutisha kwemerera ibicuruzwa gusohoka mu bubiko no kugabanya inzitizi ariko no gukomeza ubugenzuzi kugira ngo hizerwe umutekano mu ihererekanywa ry’ibicuruzwa ku rwego mpuzamahanga kandi bigire uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho binyuze mu kwinjiza amafaranga.
Gahunda ya AEO yatangijwe kugirango ihindure byimazeyo umubano hagati y’abacuruzi n’ubuyobozi bwa gasutamo.
Abifuza gusaba gushyirwa muri gahunda ya AEO barasabwa kuzuza ubusabe bwabo bakoresheje ifishi (AEO) Application and Self-Assessment Form) iboneka ku rubuga rwa internet rw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro: www.rra.gov.rw/customs services/importers bakabwohereza kuri email: goldcard.applications@rra.gov.rw.
Yvonne Gatera, Komiseri wungirije ushinzwe ishami rishinzwe ibikorwa bya gasutamo muri RRA, yavuze ko ubucuruzi bwemewe bushobora kubona inyungu zijyanye n’icyiciro cyabwo mu karere ka EAC. Abemerewe gusaba kujya muri iyi gahunda barimo abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga, abashinzwe za gasutamo, abatwara ibicuruzwa, abafite ububiko bw’ibicuruzwa, n’abanyenganda.
Ati: “Ku batumiza, abohereza, n’abanyenganda, ibyo badeclara bishyirwa imbere mu nzira zose zemewe. Nta genzura ry’ibicuruzwa rihari, kandi ibicuruzwa bigomba kurekurwa mu buryo bwikora na gasutamo”. Yavuze ko isuzuma rishobora gukorwa gusa mu buryo butunguranye cyangwa havutse ikindi kibazo kidasanzwe.
Ku batwara ibicuruzwa, mu gihe Sisitemu yo gukurikirana imizigo ya elegitoronike isabwa, ubucuruzi bwemewe muri AEO bushobora gusonerwa, mu gihe uwatumije, uwohereje, utwara ibicuruzwa n’abakozi ba gasutamo bafite uburenganzira bwa AEO.
Bakira kandi umwanya wa mbere mu gutunganya ibirego byo gusubizwa, hamwe n’ibishobora kubyoroshya nk’ibiro byihariye bya AEO ku basaba gusubizwa, kugabanya igihe cyo kwiga dosiye yabo, n’ibindi, hashingiwe ku biteganywa n’amategeko cyangwa amabwiriza.
Ku bakozi ba gasutamo cyangwa abatwara ibicuruzwa, abari muri AEO bizezwa kongererwa uruhushya batabanje gusuzuma uruhushya rw’imyaka itaturwa ‘dedouanement’ nubwo amafaranga agomba kwishyurwa. Ibicuruzwa byose bikurikiranwa n’umukozi wa gasutamo uri muri AEO bitunganywa mbere y’ibikurikiranwa n’utari muri AEO.
Abemerewe
RRA yatumiye ibigo gusaba kwinjira muri iyi gahunda ya AEO kuva ku itariki ya 27 Ugushyingo kugeza ku ya 29 Ukuboza 2023. Kugira ngo bemererwe, abasaba bagomba gutanga ibisobanuro birambuye kuri sosiyete yabo, icyemezo ko bamaze imyaka itatu nta byaha bibangamiye amategeko agenga gasutamo cyangwa amategeko agenga imisoro ya Leta, na gihamya y’ibikorwa byo gukosora amakosa ya tekiniki yakwihanganirwa.
Bagomba kandi gutunga inyandiko (registres) zijyanye n’ibicuruzwa bacishije muri gasutamo, ubwishyu bw’amafaranga, ibijyanye n’umutekano, ingano y’ubucuruzi, n’imiterere y’ibicuruzwa.


