Umugabo wo mu gihugu cya Misiri yasanze ba mukerarugendo babiri b’Abadage ku nkombe z’inyanja Itukura mu Misiri abateragura icyuma kugeza bashizemo umwuka, aho bivugwa ko yabanje kuzenguruka ashakisha abanyamahanga nk’uko ubuyobozi n’ababibonye bavuga.
Uyu mugabo wari witwaje icyuma akaba yishe abo ba mukerarugendo babiri b’Abadagekazi mbere yo gukomeretsa abandi ba mukerarugendo babiri bari kuri hotel iri ku mazi yitwa Zahabia Hotel ahitwa Hurghada.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu ngo yahise yinjira mu mazi yerekeza ku yindi beach iri ku rundi ruhande rw’amazi, ahageze nabwo atera abandi bantu babiri kuri hotel izwi nka Days El Palacio mbere yo gutabwa muri yombi.

Iki ngo nicyo gitero gikomeye cya mbere kigabwe ku banyamahanga nyuma y’igitero nk’iki cyagabwe na none aha hantu ha kabiri, ubu hashize umwaka, kandi kikaba kije mu gihe Misiri irimo kugerageza kongera kubyutsa urwego rw’ubukerarugendo rwagizweho ingaruka n’ibibazo by’umutekano na politiki byamaze imyaka muri iki gihugu kuva mu 2011.
Abdelaziz, umukozi wa El Palacio, yabwiye Reuters dukesha iyi nkuru, ko abandi ba mukerarugendo bakomeretse ari Umunya-Czech n’Abanya-Armenia babiri. Andi makuru ariko akaba avuga ko umwe mu bagore bishwe ari Umurusiyakazi.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Budage ivuga ko nta makuru afatika irabona, kubw’ibyo ikaba itahita yemeza ko abishwe bose ari Abadage, gusa ambasade y’iki gihugu I Cairo ngo ikaba iri gukorana bya hafi n’abayobozi ba Misiri kuri iki kibazo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


