Umugore wa perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe , Grace Mugabe, yakoze impanuka y’imodoka avunika akabombabari.
Uyu mugore yavunikiye mu mpanuka ubwo yaganaga mu rugo umugabo we avuye kwivuza muri Singapore. Yaje kuvunika bava ku kibuga cy’indege cya Harare ku wa gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017, nkuko televiziyo y’icyo gihugu yabitangaje.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inkuru igaragara ku kinyamakuru timeslive.co.za cyandikirwa muri icyo gihugu, igaragaza ko Mugabe yagiye kwivuza muri Singapore tariki ya 7 Nyakanga 2017, icyo gihe yari aherekejwe n’umugore we.
Televiziyo ya leta ya Zimbabwe, ZBC, yavuze ko umuvugizi wa Mugabe, George Charamba yavuze ko Grace yavunitse akabombambari k’iburyo, ahita ajyanwa ku bitaro biri hafi aho.
Gusa ntabwo amakuru agaragaza neza niba Grace yari mu modoka imwe n’iy’umugabo we, dore ko ngo ubusanzwe bafite akamenyero ko kugenda mu modoka imwe ya limousine.
Umukobwa wa Grace Mugabe ndetse n’umukwe we nibo bamuherekeje mu bitaro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus


