Israel izakomeza intambara na Hamas yashyigikirwa itashyigikirwa — Eli Cohen

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel yatangaje ko Israel izakomeza intambara irwana na Hamas yashyigikirwa cyangwa itashyigikirwa nyuma y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Kabiri ushize yasabye ko intambara ibera muri Gaza ihagarara.

Muri yi nama, Israel yabaye nk’isigaye yonyine nyuma yo kweekwa n’Umuryango w’Abibumbye ko wifuza ko yahagarika intambara irimo muri Gaza. Ni nyuma y’uko kandi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, anenze cyane ubuyobozi bwa Israel abubwira ko ishobora no gutakaza inkunga yahabwaga kubera gutera ibisasu itarobanura Abanyapalestine.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Eli Cohen, mu gusubiza yavuze ko intambara izakomeza “yabona ubufasha mpuzamahanga cyangwa itabubona” nkuko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Yavuze ko “Guhagarika imirwano kuri ubu yaba ari impano ku mutwe w’iterabwoba wa Hamas, kandi byatuma igaruka no gukangaranya abatuye Israel. ”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *