Guinea-Bissau: Igipolisi cyatatanyije abadepite bageragezaga kwinjira mu nteko

Sangiza iyi nkuru

Muri Guinea-Bissau, itsinda ry’abarwanashyaka barimo abadepite bo mu ihuriro PAI-Terra Ranka batatanyijwe ku ngufu n’Igipolisi gikoresheje ibyuka biryana mu maso imbere y’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 13 Ukuboza.

Abadepite bari bitabiriye umuhamagaro wa Perezida w’Inteko, Domingos Simàµes Pereira, ari nawe uyoboye iryo huriro, wafashe icyemezo cyo gukomeza imirimo y’inteko nubwo Inteko yasheshwe na perezida nyuma y’igeragezwa rya coup d’etat muri iki gihugu mu minsi ishize.

Kwinjira mu Nteko byari byabujijwe kuva mu gitondo cya kare n’abashinzwe umutekano bitwaje ibiboko n’ibyuka biryana mu maso. Ku mihanda yose yegeranye na ho kandi byari bibujijwe kuhateranira nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.

Nubwo hari hashyizwe izi mbaraga ndetse hatanzwe amabwiriza yumvikana, ntibyabujije abadepite babarirwa muri mirongo batavuga rumwe n’ubutegetsi baherekejwe n’abandi bayoboke, kugerageza kurenga amarembo ngo binjire ahakorera inteko ishinga amategeko.

Igipolisi cyahise gifata ingamba, batera ibyuka biryana mu maso. Hakurikiyeho gutatana kw’abo bayoboke n’abadepite, aho bamwe bahise bahunga bava aho bajya ku cyicaro cy’ishyaka PAIGC, kiri muri metero nkeya uyu ku nteko.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Domingos Simàµes Pereira ntabwo yigeze ava aho atuye bivugwa ko hari uburinzi bukomeye.

Domingos Simàµes Pereira abona ko icyemezo cya Perezida Embalo kijyanye no gusesa Inteko Ishinga Amategeko nta gaciro gifite. Yahamagariye abadepite b’ishyaka rye kudaterwa ubwoba bagakomeza guhangana.

Armando Mango, umuvugizi w’ihuriro rya Pai-Terra Ranka, yabwiye abanyamakuru ati: “Turavuga kandi dukomeje kuvuga ko icyemezo cya perezida cyasheshe Inteko Ishinga Amategeko kitubahirije amahame shingiro.”

Ku bwe, ingingo ya 94 ivuga neza ko Inteko Ishinga Amategeko idashobora guseswa mu gihe icyo ari cyo cyose mu mezi 12 akurikira amatora y’abadepite. Yagize ati: “Tugiye gukomeza imirimo”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *