Ubuhamya: Uko Maniraguha yahindutse indyarya ruharwa kubera ‘betting’

Sangiza iyi nkuru

Abantu benshi bakunze kwisanga barabaye imbata z’imikino y’amahirwe, ku buryo badashobora kubaho batagerageje gushaka ibibatunga muri iyi mikino.

Kuri benshi babatwa n’iyi mikino bahuriza ku kuba ibasega iheruheru, ibirangira bisanze baraguye mu nyenga y’ubukene, amadeni y’urudaca atanasigana n’uburyarya.

Ibi biterwa n’uko amenshi mu ashyirwa muri iyi mikino yigira mu mifuka y’abashinze Company zayo, gusa kuba abayikina hari incuro nke barya bituma babatwa na byo bigatuma bakomeza kubera ba nyiri iyi mikino abakiriya b’imena.

Maniraguha Jean w’i Kigina mu karere ka Kirehe ni urugero rwiza rw’ibyo mvuga.

Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko mu buhamya yahaye BWIZA, yavuze uko yigeze gushora Frw 350,000 RWF iwabo bari bamubikije nyuma yo kugurisha isambu yizeye kubona Frw 600,000; gusa bikarangira abuze byose nk’ingata imennye; ibyatumye ahitamo kwimanika mu mugozi.

Maniraguha avuga ko nyuma yo kurusimbuka byarangiye ahindutse umutekamutwe kabombo.

Maniragaba avuga ko gukina imikino y’amahirwe yabitangiye kuva kera afite imyaka 13, ngo dore ko rimwe na rimwe yajyaga afata amafaranga menshi mu rugo iwabo bakayoberwa igisambo cyayibye.

Ati: “Numvaga ntacyo bitwaye kuko byaranshimishaga kubona ndikumwe n’inshuti zanjye turimo gukina iyi mikino y’amahirwe”.

Kuri we ngo yageze aho ahindura imyitwarire burundu kubera abo bahoranaga buri munsi; ibyaje kumuviramo gutakaza amashuri ayoboka iyo ku muhanda.

Yiyegurira imikino y’amahirwe ngo yahereye ku biceri, agenda azamuka kugeza kuri Frw 600,000.

Kubera kubatwa, Maniragaba avuga ko hari ubwo yigeze kubeshya umuvandimwe we babanaga mu nzu agurisha ibyo bari batunze byose. Amafaranga babahaye ngo yaje kujya muri ‘betting’ arakina, birangira ayo yajyanye yose ahatikiriye.

Avuga ko icyo gihe “kwiyakira byaranze ntekereza kwiyahura, nabonaga ntari bubone ibisobanuro ndi butange”.

Nyuma yo kwimanika mu mugozi, iwabo baje basanga ahumeka uwanyuma bahita bamujyana igitaraganya ku bitaro by’akarere ka Kirehe.

Uyu musore n’ikiniga cyinshi avuga ko atewe ipfunwe no kuba yarishoye muri iriya mikino, kuko abo yahemukiye ari benshi kandi bose yababeshyaga ko azabishyura.

Ikibabaje kuri we ngo ni uko ntacyo yigeze yungukira muri iriya mikino kitari gutakarizwa icyizere ndetse no kuryarya inshuti ze zaje kumucikaho.

Impamvu ukwiriye kwirinda kubatwa n’imikino y’amahirwe

Mu busanzwe ku bakina iyi mikino ibyago byo guhomba ayo washoye biba biruta amahirwe ufite yo kubona inyungu.

Ibi bivuze ko niba ushoye ibihumbi 100 RWF, hari ibyago byinshi by’uko yose wayahomba mu gihe utsinzwe.

Nyamara wenda uramutse utsinze warya ibihumbi 180 RWF cyangwa se munsi yayo bitewe n’ibikubo.
Ba nyiri iyi mikino bagerageza gukurura imbaga nyamwinshi kugira ngo babashe kubona amafaranga menshi abavuyemo, gusa birangira hatsinze abantu mbarwa ugereranyije n’umubare munini w’ababa bitabiriye urwo rusimbi.

Gukina urusimbi ni iki?

Ibibazo byo gukina urusimbi bishobora kugera kuri buri muntu uwo ari we wese.

Gukina iyi mikino umuntu ashaka yanita n’urusimbi akenshi bituruka mu buryo bushimishije uba ubona butagira icyo bwangiza, bikarangira werekeje mu bitekerezo bidakwiye bishobora kugukururira n’ingaruka zikomeye.

Gukina iyi mikino bishobora guhungabanya umubano wawe n’abandi, kubangamira akazi kawe ukaba washwana n’umukoresha, kandi bigatera ibibazo by’ubukungu.

Ushobora no gukora ibintu utigeze utekereza ko wabikora mu buzima bwawe, nko kugira imyenda minini cyangwa ubujura mu gihe wamaze kubatwa.

Ishyirahamwe ry’indwara zo mu mutwe ryo muri Amerika ryashyize ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi bwerekanye urutonde, n’ibimenyetso bigaragaza ko umuntu yabaswe n’imikino y’amahirwe.

Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umuntu yabaye umugaragu w’imikino y’amahirwe harimo: Kumva bishimishije cyane iyo ukina urusimbi, Gufata ibyago byinshi byo kuba wahomba bikabije igihe uri kugerageza amahirwe, Kwiyongera kw’ibyifuzo byo gukina urusimbi no Kugira urukundo rukabije n’uburambe bwo gukina urusimbi.

Umuntu kandi ashobora kugerageza gukoresha urusimbi kugira ngo ahunge amarangamutima mabi n’uko yiyumva, kumva yicira urubanza cyangwa yicujije nyuma yo gukina urusimbi, hamwe no guhora yumva akeneye inkunga y’amafaranga cyangwa akananirwa kugerageza guhagarika urusimbi.

Abantu bagera kuri miliyoni 6 muri Amerika barwana n’ingaruka zo kuba barabaswe no gukina imikino y’amahirwe.

Abenshi muri bo bafite ibibazo by’ubukungu, umubano wananiranye n’ubuzima bubi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *