NEC iributsa ko umunsi wa nyuma wo kwikosoza kuri lisiti y’itora ari kuri uyu wa Mbere

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora,NEC, irahamagarira Abanyarwanda bemerewe gutora kugenzura niba bari kuri lisiti y’itora ndetse bagahita bemeza imyirondoro yabo bitarenze kuri uyu wa mbere, itariki 17 Nyakanga, mu rwego rwo kwirinda utubazo twavuka ku munota wa nyuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, kuri uyu wa Gatandatu akaba yavuze ko urutonde rw ’abemerewe gutora rwa nyuma ruzashyirwa ahagaragara kuwa 19 Nyakanga. Hagati aho abazatora bakaba bagomba gusuzuma bihagije ko nta kibazo bazagira igihe cyo gutora cyane cyane ku kijyanye n’imyirondoro n’aho bazatorera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Bwana Munyaneza avuga ko abakozi ba Komisiyo y’Amatora muri iki cyumweru bahuye n’akazi kenshi bakira amatelephone bafasha abantu bafite ibibazo bitaracyemuka kandi ngo abantu benshi bari guhamagara. Iyi komisiyo ikaba yemeza ko imaze kubarura miliyoni 6,8 z’abaturage bazatora kandi ngo barashaka ko amakuru abareba yose ashyirwa ku gihe byihuse bishoboka.

Yagize ati: “ Umubare w’ababaruwe ubu ni 6,888,592. Twiteze ko iyi mibare y’abatora babaruwe izazamukaho gato ”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora kandi yishimiye ko umunsi wa mbere wo kwiyamamaza wagenze neza nta kibazo cyavutse nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ivuga.

Ati: “ Kugeza ubu, nta kibazo haba ku ruhande rw’abatora cyangwa ku bakandida kandi turakomeza guhamagarira Abanyarwanda muri rusange kugumana umwuka mwiza

Ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza ku bakandida bazahatanira umwanya wa perezida mu matora ateganyijwe ku matariki ya 3 na 4 Kanama, umukandida wa RPF Inkotanyi, Paul Kagame yahereye mu Ntara y’Amajyepfo mu turere dutandukanye.

Naho bagenzi be bazaba bahanganye; Philippe Mpayimana yatangiriye kwiyamamaza i Nyamata, mu Karere ka Bugesera, naho Frank Habineza, umukandida wa Green Party, we yahereye mu Burengerazuba.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *