gbx4osxwuaa1p2u.jpg

Uganda yamaze gukura ku butaka bwa Congo ingabo zose zari muri EACRF

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za Uganda (UGACON) zari mu butumwa bw’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) zarangije gusohoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) nyuma yo kurangira kwa manda y’izi ngabo ku itariki ya 8 Ukuboza 2023.

gbx4osxwuaa1p2u.jpg

Ingabo za Uganda muri EACRF zari zoherejwe i Mabenga, Chengerero, Kiwanja na Bunagana muri Teritwari ya Rutshuru, muri Kivu y’Amajyaruguru.

gbx34klxsaa0wyv.jpg

Nk’uko byatangajwe na Komanda w’Ingabo za Uganda muri ubu butumwa, Col Walaka Hyeroba, ingabo zose hamwe n’ibikoresho by’igihugu byasohotse ku butaka bwa Congo ku itariki ya 14 Ukuboza.

gbx34kyxmaa8fex.jpg

Yavuze ko ingabo ze zakoranye cyane n’ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’abaturage baho kandi agaragaza ko bicuza kuba EACRF yavuyeyo hakiri kare.

gbx34kpwyaab_ae.jpg

Yashimangiye ko gahunda yo kwambura intwaro , gusubiza mu buzima busanzwe, no Kugarura ituze mu baturage (PDDRCS) yari itaratangira nk’icyiciro gikomeye cy’ubutumwa bwa EACRF cyari kuzatuma imirwano ihagarara.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Uganda yamaze gukura ku butaka bwa Congo ingabo zose zari muri EACRF
    Ariko narinagiye kwerekana imbunda? Ahubwo DRC icungeneza bataba basigayeyo cg bagasunirayo nijoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *